Umupadiri yanditse asezera ashaka gushinga urugo

5,290

Padiri Fidèle de Charles Ntiyamira wakoreraga muri Diyosezi ya Byumba, yasezeye ku nshingano ze za gisaseridoti n’izindi bifitanye isano avuga ko abitewe n’impamvu ze bwite ariko harimo no gushinga umuryango.

Padiri Fidèle de Charles Ntiyamira
Umupadiri witwa Fidèle de Charles Ntiyamira

Ibaruwa y’ubwegure bwe bigaragara ko yandikiwe Musenyeri wa Diyosezi ya Byuma, Nzakamwita Servilien, ku wa 18 Nyakanga 2021, wari umushinzwe kuva mu 2008.

Nyir’ukuyandika bigaragara ko ashobora kuba atari mu Rwanda kubera aderesi zo mu Budage yakoresheje, yavuze ko yafashe icyemezo cyo kwegura nyuma yo kubitekerezaho byimbitse ndetse akagisha inama umuryango we n’abapadiri bagenzi be.

Uyu musaseridoti yavuze ko azakomeza gukorera Imana n’umuryango wayo nk’umulayiki ariko yarashatse umugore, asaba Musenyeri kumworohereza gushyira mu bikorwa umushinga we wo gushinga umuryango.

Yakomeje avuga ko amaso ye azakomeza kuyahanga kiliziya mu gihe cyose izamuha amahirwe yo gukomeza kuyikorera yifashishije ubumenyi bushingiye kuri tewolojiya ayikesha.

Musenyeri Servilien Nzakamwita yatubguwe n’urwo rwandiko uwo mushumba avuga ko yatunguwe no kumva iyo nkuru, aho atamukekeraho kuva mu bupadiri.

Ati “Byantunguye rwose nta n’ubwo nabimukekeraga, nta n’ubwo yigeze angisha inama, nabonye ari icyemezo yafashe kitateguwe, nari naramwohereje kwiga yari ageze igihe cyo kugaruka, ubwo yahisemo gukorera Imana mu bundi buzima”.

Comments are closed.