CAF yohereje intumwa kugenzura ko Stade ya Huye yujuje ibikwiye mbere y’uko yakira Mozambique
Intumwa za CAF zamaze kugera i Huye kureba no kugenzura niba icyo kibuga cyujuje ibisabwa byose kugira ngo ibe yakwemera kwakira umukino wa Mozambique.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 4 Gicurasi 2023 intumwa z’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afrika CAF biravugwa ko zimaze kugera mu Karere ka Huye, zikaba zije kugenzura niba Stade mpuzamahanga ya Huye ikwije ibyangombwa byose bisabwa kugira ngo iyo stade ibe yakwemererwa kwakira imikino mpuzamahanga.
Intumwa za CAF zirongera zigenzure niba mu Karere ka Huye hari amahoteri yo ku rwego mpuzamahanga ku buryo yakwira abakinnyi n’izindi ntumwa za CAF.
Stade mpuzamahanga ya Huye yagombaga kwakira umukino wa Benin ariko birangira CAF itabyemeye kubera ko basanze mu Karere ka Huye nta hoteri zihari, ikintu cyatumye u Rwanda na FERWAFA bakora ikubagahu kugira ngo ngo hatunganywe hoteri mu Karere ka Huye yakwemerwa ku rwego rwa CAF ariko biranga ku buryo CAF yanzuye ko umukino ubera kuri KPS (Kigali Pele Stadium)
Comments are closed.