Rwabuze gica hagati y’indaya n’umuganga gakondo wari wamwijeje kumusubiza ubusugi

7,166
Kwibuka30

Umukobwa usanzwe ukora uburaya mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, yaserereye n’umuganga gakondo bapfa ko yamuhaye amafaranga amuhangika imiti amubeshya ko izamufasha gusubirana ubusugi bwe mu gihe gito.

Uku gushwana kwabaye saa kumi n’igice z’umugoroba wo kuwa Kabiri tariki ya 2 Gicurasi 2023 mu Murenge wa Gitega.

Ababibonye babwiye Igihe.com dukesha iyi nkuru ko uwo muvuzi gakondo yahangitse iyo nkumi imiti ayizeza ko ituma abakobwa n’abagore basubirana ubusugi bwabo.

Bavuga ko iyo nkumi yaje kumwishyura amafaranga ibihumbi 10Frw maze ijya gukoresha iyo miti ariko ntibyagira icyo bifasha biba ngombwa ko igaruka gushakisha uwo muvuzi gakondo kugira ngo ayisubize amafaranga yayo.

Ibintu byaje kuzamba kugeraho uyu muvuzi gakondo n’iyo nkumi bafatanye mu mashati nyuma y’uko uwo muvuzi bamwe bitaga umutekamutwe ashatse kwanga gusubiza iyo nkumi ibyo bihumbi 10.

Kwibuka30

Habiyambere Innocent yagize ati:“ Amakuru dufite ngo n’uko iriya ndaya yari yiboneye umugabo uba hanze uriya ayihangika imiti ngo izayisubiza ubusugi iramwishyura igiye kuyikoresha biranga noneho ije kuyamwishyuza ashaka kwanga niko gushaka gutangira kurwana.

Umubyeyi witwa Nzamukosha yavuze ko yatunguwe cyane no kumva ko habaho imiti ituma abakobwa n’abagore bongera kuba isugi.

Ati:“Numvise ari umutekamutwe nonese hari imiti ituma umuntu yongera kuba isugi ibaho? Yabeshye iriya ndaya imuha amafaranga none yari ije kuyamwishyuza yanze batangira kurwana abaturage barabakiza.

Iyi nkumi yabwiye umunyamakuru ko uriya muvuzi gakondo yashatse kuyituburira.

Yagize iti:“Amafaranga umuntu ayabona yarushye sinari kumureka ngo ayajyane ni yo mpamvu naje kumushakisha kuko uko namuhamagaraga yangaga kunyitaba.

Yongeyeho ko yari yishyuye uwo muvuzi gakondo amafaranga ibihumbi 10 ndetse anamwemerera ko imiti yamuhaye nimufasha azamwongera ibindi bihumbi 40Frw.

Leave A Reply

Your email address will not be published.