Callixte Nsabimana yavuye imuzi ibitero byose byagabwe na FLN ku butaka bw’u Rwanda

7,168
Kwibuka30
Ubushinjacyaha bwasabiye Nsabimana Callixte gufungwa imyaka 25 – IMVAHONSHYA

Nsabimana Callixte wamenyekanye cyane ku izina rya Sankara mu bikorwa by’iterabwoba byakorwaga n’umutwe yabarizwagamo wa MRCD-FLN, yavuze ko ibitero byagabwe ku butaka bw’u Rwanda n’abarwanyi bawo byatangiye gutegurwa na Paul Rusesabagina afatanyije na Lt Gen Wilson Irategeka mbere y’uko uyu mutwe ushingwa.

Ni mu bimenyetso bishya byagaragajwe na Sankara mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021, ubwo Uruko Rukuru, mu rugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwamuhaga umwanya ngo agire icyo avuga ku gifungo cy’imyaka 25 yasabiwe n’Ubushinjacyaha.

Mu byaha 16 byagaragarijwe Urukiko nk’ibyo Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Nsabimana Callixte Sankara, harimo ikijyanye n’iterabwoba ku nyungu za politiki.

Ubushinjacyaha bwavuze ko umugambi mugari wa MRCD-FLN wari uwo gukora gukora iterabwoba, bica abaturage nk’inzira yo kugira ngo bahatire leta y’u Rwanda kwinjira mu mishyikirano.

Yavuze ko amahame remezo ya MRCD arimo ukuri, ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge mu m0ko y’abanyarwanda nta kuvangura, ubwisanzure bw’abanyarwanda, kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Kwibuka30

Sankara avuga ko uruhare rwe mu bitero byagabwe mu Rwanda rutari mu gucura umugambi wo kubigaba ahubwo yinjiye mu mugambi nyuma.

Sankara avuga ko mu iburanisha ryatambutse yari yabwiye Urukiko ko uwo mugambi mubisha wa Rusesabagina na CNRD wari waratangiye gucurwa mu 2017, ariko ngo yaguye kuri iyo nyandiko iri muri system igaragaza neza ko uwo mugambi watangiye gucurwa muri za 2016.

Sankara yabwiye Urukiko ko nta mugambi wo kugaba ibitero akwiye kuryozwa kuko uretse ibimenyetso yatanze by’uko uwo mugambi wateguwe ariko n’amafaranga yo gutegura uwo mugambi yatanzwe na Rusesabagina afatanyije n’uwo mucuruzi.

Avuga ko ayo mafaranga amaze gutangwa ari bwo ibitero byahise bitangira gutegurwa kuva icyo gihe maze Morani ahita ajya kuba i Burundi ari na ho bateguriraga ibikorwa byo kugaba ibitero ariko ngo byategurwaga mu buryo bw’ibanga rikomeye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.