Imodoka ya Nyakwigendera Paul walker yashyizwe ku isoko ku gaciro ka miliyoni 550Rwf

5,358
May be an image of car
Imodoka ya nyakwigendera Paul Walker amaze imyka isaga umunani yashyizwe ku isoko ihabwa agaciro k’akayabo k’amadorari.

Amakuru aturuka mu muryango wa Nyakwigendera Bwana PAUL WALKER aravuga ko uwo muryango washyize ku isoko imodoka Nyakwigendera Paul Walker yagenderagamo, ni imodoka yo mu bwoko bwa MK4 TOUYOTA Supra.

Uwo muryango wavuze ko iyo modoka yashyizwe ku isoko ndetse ihabwa agaciro ka miliyoni 550 z’amafranga y’u Rwanda kuko yahawe agaciro k’ibihumbi 550,000 by’amadorari ya Amerika.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa MK4 Toyota Supra niyo Nyakwigendera Paul walker yakoresheje muri filime “Fast and Furius”.

Paul Walker yitabye Imana mu mwaka w’i 2013 mu mpanuka yabereye i California.

Paul Walker Video Shows Car Engulfed in Flames After Crash - Variety
Imodoka yari arimo yagonze igiti maze nyuma y’akanya iragurumana ku buryo we n’uwari umutwaye bahise bapfiramo.

Umuvugizi w’umuryango wa Walker Paul wavuze ko ufite impungenge ko iyo modoka izagurwa kandi ko amafranga azavamo azafasha umuryango wa nyakwigendera bivugwa ko utari umeze neza muri iyi minsi.

May be an image of 1 person and car

Leave A Reply

Your email address will not be published.