Cameroon: Paul Biya w’imyaka 92 afite amahirwe yo gutsindira manda ya 8

Nyuma y’amatora yabaye ejo ku cyumweru taliki ya 12 Ukwakira 2025 muri Cameroun ubu barimo kubara amajwi mu gihe byitezwe cyane ko Perezida Paul Biya, ukuze kurusha abandi ba perezida ku isi, ashobora gutsindira manda ya munani yamugeza ku gutegeka iki gihugu imyaka 50.
Uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bwe kuri iyi nshuro, kurusha ikindi gihe cyose mbere, rwaharaniye cyane ko habaho impinduka. Muri bo harimo Issa Tchiroma w’imyaka 76 wahoze ari umuvugizi wa Leta wabashije kwigarurira abantu benshi mu kwiyamamaza kwe avuga ko Biya akwiye guhigama.

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko abasesenguzi bavuga ko Paul Biya uri ku butegetsi kuva mu 1982 ashobora kongera gutorwa muri aya matora yarimo abakandida icyenda aho abaturage bagera kuri miliyoni umunani bari biyandikishije ngo batore.
Ibyavuye muri aya matora bigomba gutangazwa mu minsi itarenze 15 nyuma yayo.
Abamunenga bavuga ko bizeye ko kuri iyi nshuro azava ku butegetsi bw’iki gihugu cy’abaturage miliyoni 30 gikungahaye ku mutungo kamere ariko ubukungu bwacyo bwakomeje kudindira mu myaka myinshi ishize.
Amaze gutorera iwabo i Garoua mu majyaruguru y’igihugu, Tchiroma yagize ati: “Aya matora abaye mu gihe igihugu cyose cyifuza impinduka”.

Uyu yasabye abatoye kuba maso no guharanira ko ibyavuye mu matora bizatangazwa bizaba bitanga ishusho nyayo y’ibyari mu dusanduku tw’amajwi.
Abashyigikiye Tchiroma batewe imyuka iryana mu maso n’abapolisi bagerageza kubatatanya ubwo bari bakoraniye hafi y’urugo rwa Tchiroma mu mujyi wa Garoua.
Mu 2008 Paul Biya yakuyeho manda ntarengwa z’umukuru w’igihugu. Ategeka igihugu kizonzwe n’amacakubiri ashingiye ku moko, n’amakimbirane ashingiye ku bavuga Igifaransa n’igice gito cy’igihugu cy’abavuga Icyongereza.
Abasesenguzi bavuga ko amacakubiri mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe yatumye batatanya imbaraga zo gushyira hamwe ngo bibe byaborohera kumutsinda mu matora.
Mu gihe Paul Biya yugarijwe n’intege nke z’ubusaza, ndetse bikavugwa ko kenshi atari we ufata ibyemezo nk’umukuru w’igihugu kubera, abamuri hafi ni bo bivugwa ko bafata ibyemezo byose by’ubutegetsi.
Biya yabonetse mu gikorwa kimwe gusa cyo kwiyamamaza muri aya matora mu mujyi wa Maroua mu majyaruguru y’igihugu, itsinda rye rikaba ryizeza abaturage iterambere ry’ubukungu rirushijeho.
Comments are closed.