Polisi y’U Rwanda yakiriye imashini isenya intwaro zishaje

7,164

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwakiriye imashini yangiza imbunda zishaje. Ni imashini yatanzwe n’umuryango wo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ushinzwe kurwanya ikwirakwira ry’intwaro ntoya n’iziciriritse mu Karere (RECSA), ni imashini izajya yifashishwa mu kwangiza imbunda zishaje n’ibiturika zitanduha.

Umuyobozi wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP/AP Juvenal Marizamunda ni we wakiriye iyo mashini, yayishyikirijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango wa RECSA, Lt. Gen Badreldin Elamin Abdelgadir. Ni umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru tariki ya 19 Ugushyingo 2020.

Iyi nkuru dukesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko DIGP Marizamunda ubwo yakiraga iyo mashini yashimiye umuryango wo mu Karere ushinzwe kurwanya ikwirakwira ry’intwaro ntoya n’iziciriritse (RECSA) uburyo uyu muryango ukomeje gufasha u Rwanda mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kurwanya ikwirakwira ry’intwaro ntoya n’izindi ntwaro.

Yagize ati “Kutabasha kugenzura ikwirakwira ry’intwaro ntoya n’izindi ntwaro biracyari imbogamizi ikomeye ibyo bikaba byaganisha ku mutekano mukeya, kuko bitiza umurindi amakimbirane n’ibindi byaha bikorwa n’abantu bitwaje intwaro nk’ubujura, ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’iterabwoba. Ibi byose bituma hari abahatakariza ubuzima ndetse n’imitungo ikahangirikira.”

DIGP/AP yakomeje avuga ko mu rwego rwo guhangana n’ibyo bibazo byose hakaba amahoro, umutekano n’iterambere birambye ni ngombwa ko habaho guhuriza hamwe imbaraga mu guhangana n’ibibazo. Yavuze ko kuba u Rwanda rwashyikirijwe imashini yangiza intwaro ntoya n’iziciriritse bisobanuye imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda n’umuryango wo mu Karere k’Afurika ushinzwe kurwanya ikwirakwira ry’intwaro ntoya n’iziciriritse.

Ati “Iyi mashini izafasha gukomeza igikorwa cyo kwangiza ziriya ntwaro kandi inafashe mu gukomeza guhagarika ikwirakwira ryazo. Bizafasha gukomeza kugenzura imikoreshereze y’intwaro no gushimangira imikoreshereze myiza y’ibiturika.

Lt. Gen. Badreldin Elamin Abdelgadir yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo ikomeje gufasha umuryango wa RECSA kugira ngo ukomeze kuzuza inshingano zawo zo kurwanya ibikorwa by’ikwirakwira ry’intwaro nk’uko byemejwe n’amasezerano y’i Nairobi muri Kenya. Ingingo ya 8 y’aya masezerano isaba ibihugu binyamuryango bya RECSA gushyiraho gahunda ihamye yo gukusanya, kubika, no kwangiza intwaro ntoya n’izindi ntwaro.

Ku bufatanye bw’umuryango RECSA, abapolisi b’u Rwanda bahugurwa ku mikoresherezwe y’imashini yangiza intwaro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango RECSA yiyemeje gukomeza gufasha ibihugu binyamuryango mu gukomeza kwimakaza umutekano mu bihugu binyamuryango mu rwego rwo gushimangira amahoro n’ituze mu Karere.

Umuryango wo mu Karere ushinzwe kurwanya ikwirakwira ry’intwaro ntoya n’iziciriritse usanzwe ufasha Polisi y’u Rwanda mu bintu bitandukanye nko mu mutekano, amahugurwa ajyanye no gushyira ibimenyetso ku ntwaro n’amahugurwa ajyanye no kubika intwaro.

SOURCE.Kigalitoday

Leave A Reply

Your email address will not be published.