CAN: Inzovu za Cote d’Ivoire zazamutse ku mahirwe zaraye zitsinze Ibisamagwe bya DRC

358
Kwibuka30

Ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire yazamutse ku bw’amahirwe yaraye itsinze ikipe ya DRC yahabwaga amahirwe yo gukina umukino wa nyuma

Uyu mukino wa kabiri wa 1/2 wabaye mu ijoro ryo kuri wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2024 kuri Sitade Olympic Alassane Quattara.

Muri rusange, uyu mukino watangiye amakipe yombi yigana. Uko iminota yazamukaga, RDC yatangiye kwinjira mu mukino, ku munta wa munani Cédric Bakambu atsinda igitego ariko umusifuzi aracyanga avuga ko habayeho ikosa.

Côte d’Ivoire yatangiye gusatira bikomeye ariko uburyo bwinshi bageragezaga imbere y’izamu ntibubyare umusaruro.

Ku munota wa 42, Frankie Kessie yateye ishoti rikomeye umupira ukubita igiti cy’izamu uvamo.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

RDC yasubiranye imbaraga mu gice cya kabiri, itangira isatira bikomeye.

Kwibuka30

Ku munota wa 47, Théo Bongonda wasimbuye Gaël Kakuta, yinjiye mu rubuga rw’amahina acenga cyane, asigaranye n’umunyezamu Yahia Fofana utera umupira hanze.

Mu minota 60, Côte d’Ivoire yatangiye gusatira bikomeye, Max Alain Gradel yahinduye umupira imbere y’izamu wasanze Sébastien Haller atera ishoti uridunda urenga umunyezamu Lionel Nzau Mpasi, ujya mu nshundura.

Ku munota wa 77, Meshack Elie yateye ishoti ari hanze y’urubuga rw’amahina ashaka gutungura Umunyezamu Fofana, ariko umupira uca hanze gato y’izamu.

Umukino warangiye Côte d’Ivoire itsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igitego 1-0 isanga Nigeria ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika CAN 2023.

Côte d’Ivoire yaheruka ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika muri 2015 icyo gihe yegukanye igikombe.

Umukino wa nyuma Hagati ya Côte d’Ivoire na Nigeria uteganyijwe ku Cyumweru tariki 11 Gashyantare 2024 saa nyine zijoro.

Mu gihe umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu hagati ya DRC na Afurika y’Efo uzaba ku wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024 saa nyine z’ijoro.

Leave A Reply

Your email address will not be published.