DRC: Leta irigamba kuba yagaruye agahenge i Sake

680
Kwibuka30

Leta ya DR Congo yatangaje ko ituze ryagarutse muri ‘centre’ ya Sake muri Masisi nyuma y’uko abantu basaga ibihumbi kuwa gatatu bayivuyemo bagahunga berekeza i Goma.

Minisiteri y’itumanaho yatangaje ko leta ishimira ingabo za FARDC ku gitero cyo kwigaranzura, “cyakoranywe ubutwari no kwiyemeza kandi kikagarura ituze mu mujyi wa Sake”.

Abaturage benshi b’iyi ‘centre’,iri kuri 25km mu burengerazuba bwa Goma, kuva kuwa gatatu ku gasusuruko barahunze nyuma y’imirwano ikomeye ku misozi ikikije iyi ‘centre’ya Sake iri mu kibaya gifatanye n’ikiyaga cya Kivu.

Kuwa gatatu umutwe wa M23 watangaje ko wafashe ibirindiro by’ingabo za leta ku misozi ya Nturo 1, Nturo 2, n’indi ikikije Sake. Ntibizwi neza niba ingabo za leta zisubije iyo misozi.

Biragoye kugenzura no gushimangira ibivugwa n’impande zirimo kurwana, gusa ariko ushingiye ku hari kubera imirwano kuva muri ‘weekend’ishize bigaragara ko umutwe wa M23 wasatiriye umujyi wa Goma ugafata ibindi bice uturutse iburengerazuba mu bice bya Masisi, Kirolirwe cyangwa Karuba.

Kwibuka30
Sake muri DR Congo

Leta yavuze ko yamagana M23 ku “kurasa ibisasu mu kajagari” hafi y’ikiyaga cya Kivu, n’i Mugunga mu mujyi wa Goma mu ijoro rishyira kuwa gatatu “byarashwe ku baturage b’abasivile”, ivuga ko ibyo “bigize ibyaha by’intambara” kandi bitazagenda bidahanwe.

Umutwe wa M23 na wo usanzwe ushinja ingabo za leta kurasa ibisasu ku baturage b’abasivile mu bice wigaruriye i Masisi na Rutshuru zikoresheje za drone n’indege z’intambara, nayo ibi ibyita ibyaha by’intambara byibasira abasivile.

Amatangazo yasohowe n’impande zombi kuwa gatatu yumvikanyemo ko zishaka agahenge. Leta isaba ko M23 isubira inyuma, naho M23 igasaba leta ibiganiro mu gukemura amakimbirane mu mahoro.

Kinshasa ikomeza gushinja Kigali ko ari yo ifashije umutwe wa M23, ibyo leta y’u Rwanda ihakana.

Kinshasa nayo ishinjwa gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR irwanya ubutegetsi bwa Kigali, ibyo uruhande rwa Kinshasa narwo ruhakana.

Leave A Reply

Your email address will not be published.