CAN: Salma Mukansanga arasifura umukino wa mbere nk’umusifuzi wo hagati

10,204
Kwibuka30

Umunyarwandakazi Salma Rhadia Mukansanga arasifura umukino urahuza Zimbabwe na Guinea mu itsinda B, umukino wa mbere agiye gusifura mu mateka y’igikombe cy’Africa.

Uyu mukino urabera kuri Stade Ahmadou Ahidjo i Yaounde uyoborwe n’abasifuzi b’abagore gusa kuri uyu wa kabiri saa 18h00 z’umugoroba.

Umunyamakuru wa BBC Yves Bucyana uri muri Cameroun avuga ko ari amateka mashya mu mikino y’abagabo yitezweho gutangira guhindura ibintu mu gikombe cy’Africa.

Kwibuka30

Avuga ko buri muntu wese ategereje cyane kureba uyu mukino, cyane cyane aya mateka mashya.

Ati”Ni ikintu gikomeye kuri Salma Mukansanga n’igihugu cye.”

Kuri uyu mukino wa Zimbabwe na Guinea, Mukasanga araba ari umusifuzi wo hagati. Arafatanya Carine Atemzabong (Cameroon), Fatiha Jermoumi (Maroc) bari ku mpande n’umusifuzi wa VAR Bouchra Karboubi (Maroc).

Ni ubwa mbere abasifuzi bane b’abagore bayobora umukino w’amakipe y’abagabo mu gikombe cy’afrika kuva aya marushanwa yatangira mu myaka 65 ishize.(BBC)

Comments are closed.