Polisi yafashe udupfunyika 762 tw’urumogi twafatiwe muri RITCO abagenzi bose bararwihakana

7,870
Kwibuka30
Urumogi rwafatiwe muri Bisi rubura nyirarwo

Ahagana mu ma saa tatu z’umugoroba ku itariki 17 Mutarama 2022, mu Murenge wa Bushoki ahazwi ku izina rya Mukoto mu Karere ka Rulindo, Polisi yafatiye muri RITCO udupfunyika (boules) 762 tw’urumogi, abagenzi baryumaho habura nyiri umuzigo.

Nyuma y’uko Polisi yari imaze guhagarika iyo modoka, yayisatse ifata urwo rumogi, abagenzi bose bari muri iyo modoka baraceceka gusa hafatwa bamwe baketswe, na bo ntihaboneka ibimenyetso bibashinja, bararekurwa nk’uko Kigali Today dukesha iyi nkuru yabitangwarijwe na CIP Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yagize ati “Uwari utwaye uwo muzigo ntiyamenyekanye, urabizi uburyo abagenzi baba binjira babika imizigo, utabonye uwinjiranye urwo rumogi cyangwa se shoferi atagaragaza uwo yapakiriye uwo muzigo, hari igihe biba bigoye guhita utahura nyirarwo, iyo bitabaye ku bwumvikane bwa shoferi cyangwa se undi upakira imizigo, ntibyoroha kumenya nyiri umuzigo. Polisi yabajije abagenzi nyiri uwo muzigo bose baraceceka”.

Kwibuka30

CIP Alex Ndayisenga, avuga ko byari koroha iyo Camera ya Bisi yari kuba ikora ariko ngo basanze yagize ikibazo itabashije gufata uwinjiranye uwo muzigo, dore ko urwo rumogi rwari mu gikapu hejuru mu byumba bigenewe imizigo, biba ngombwa ko n’abo baketse basanze nta kimenyetso na kimwe kibemeza ko ari bo ba nyiri umuzigo bararekurwa.

CIP Ndayisenga yihanangirije abashinzwe Agence itwara abagenzi ya RITCO, nyuma y’uko ngo ikomeje gufatirwamo forode n’ibiyobyabwenge, dore ko ngo ubwo bamaraga gufata urwo rumogi, indi modoka ya RITCO yaje ikurikiye iyafatiwemo urumogi na yo bayisanzemo amapaki y’amasashe agera ku 100.

Yagize ati “Ikigaragara ni uko RITCO ikwiye kongera ubugenzuzi ku bantu itwara, kuko bimaze kugaragara ko kubera ububiko bunini ifite, abantu babukoresha batwara ibintu bitemewe birimo Forode, urumogi n’ibindi bitemewe”.

Arongera ati “Nk’ubu hakimara gufatwa urumogi, indi modoka ya RITCO yaje iyikurikiye, na yo yafatiwemo amasashe agera ku mapaki 100, biragaragara ko RITCO idasuzuma imizigo y’abantu itwaye, kandi abashoferi bayo ni bo bakwiye kugira uruhare runini mu kugenzura imizigo y’abagenzi, kandi bakamenya ko mu gihe ibintu bitemewe bifatiwe mu modoka zabo bagomba gufatwa nk’abafatanyacyaha”.

Yavuze ko uretse na RITCO, ngo n’abandi bose bafite ibinyabiziga bitwara abagenzi, ko bagomba kumenya inshingano zabo zo kugenzura imizigo y’abagenzi batwaye, bareba ko mu byo batwaye hatarimo magendu n’ibiyobyabwenge, ndetse n’ikindi icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano w’abo batwaye.

Comments are closed.