CAR: Perezida Touadera yafatanyije n’inzego z’umutekano z’u Rwanda gukora Umuganda

358
Kwibuka30

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika (CAR), Faustin-Archange Touadéra, yafatanyije n’inzego z’umutekano z’u Rwanda zagiye mu butumwa bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu, (RWABATT12), gukora Umuganda rusange, kuri uyu wa 25 Gicurasi 2024.

Uwo muganda bakoze wabereye mu gace ka Touadera, mu murwa mukuru Bangui.

RWABATT12 ni inzego z’Umutekano ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Ababibumbye bwo kugarura amahoro n’umutekano muri Santara Afurika (MINUSCA).

Kwibuka30

Ni Umuganda rusange witabiriwe n’abayobozi batandukanye bagize Guverinoma ya CAR barimo Minisitiri w’Intebe Felix Moloua, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, kwegereza ubuyobozi abaturage n’iterambere ry’imbere mu gihugu, Bruno Yapande, bari kumwe n’abandi baturage.

Bakoze ibikorwa bitandukanye birimo gukusanya imyanda, gukora isuku ku mihanda no gutema ibihuru mu gace ka Touadera.

Nyuma y’Umuganda rusange, Perezida Touadéra yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda zagiye kugarura amahoro mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, ku bwitange bagaragaza ndetse no kuba bakomeje gufatanya n’abaturage ba CAR mu bikorwa bitandukanye, harimo nk’uyu muganda rusange bakoze.

(Src:Imvaho)

Leave A Reply

Your email address will not be published.