Gakenke: Umurenge wa Gashenyi wahize indi yose mu bikorwa by’Umuganda mu gihugu

243
Kwibuka30

Umurenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke wegukanye igihembo cyo kuba waritwaye neza mu gikorwa cy’Umuganda Ku rwego rw’Igihugu mu mwaka wa 2023-2024.

Ni nyuma y’uko abaturage bo muri uyu Murenge bashoboye kwikorera bo ubwabo ibikorwa byo kurwanya isuri mu gishanga cya Gashenyi gifite ubuso bwa Hegitari 65.

Kwibuka30

Iki gishanga cyakundaga kuzuramo amazi yaterwaga n’umugezi wa Base akangiza imyaka yabo ariko nyuma yo gufata izi ngamba zo kuwurinda amazi ubu yabaye umugani barimo guhinga bakeza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange wifatanije n’aba baturage mu muganda usoza ukwezi kwa Gicurasi 2024 akaba yanabashyikirije iki gihembo cy’Igikombe na miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda, yavuze ko aya mahitamo y’Abaturage ba Gashenyi ari nayo y’Igihugu yo kwishakamo ibisubizo.

Yashimangiye ko Umuganda wabaye igisubizo cyo kwikemurira ibibazo asaba abaturage gukomeze kuwitabira ari benshi.

Ku musozi wa Bushita ni ho hakozwe Umuganda wo gukora imirwanyasuri Ku buso bungana na Hegitari 9.

Leave A Reply

Your email address will not be published.