Carlos Ferrer Utarigeze atoza ikipe y’igihugu niwe wagizwe umutoza w’AMAVUBI

6,992
Kwibuka30

Carlos utarigeze atoza ikipe y’igihugu n’imwe niwe wagizwe umutoza mushya w’ikipe y’igihugu AMAVUBI aje gusimbura Mashami Vincent wanenzwe kudatanga umusaruro.

Imwe mu nkuru yari itegerejwe n’abakunzi benshi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, yari inkuru yo kumenya umutoza mushya w’ikipe y’ighugu y’abagabo AMAVUBI Stars ikipe yari imaze iminsi idafite umutoza nyuma y’aho ababishinzwe bimye andi masezerano umunyarwanda Vincent Mashami wanenzwe kenshi n’abakunzi ba ruhago kutagira umusaruro atanga mu gihe cyose yatoje ikipe y’igihugu.

Kuri uyu mugoroba taliki ya 29 Werurwe 2022 nibwo federasiyo y’Umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA yatangazaga amazina y’umutoza mushya w’ikipe y’AMAVUBI, Bwana Carlos Alos Ferrer, umugabo udafite ibigwi bikomeye muri ruhago, ndetse ikipe y’igihugu Amavubi akaba ari nayo kipe ye ya mbere yaba agiye gutoza nk’ikipe y’igihugu, gusa bikaba bizwi ko yigeze gutoza ikipe ya FAR Rabba yo muri Maroc.

Kwibuka30

Ni umwanya ahigitseho abatoza benshi bari baragaragaje ko bafite inyota yo gutoza ino kipe Amavubi, ndetse bafite igihagararo n’uruvugiro mu ruhando rw’ubutoza.

Benshi mu bakunzi ba Ruhago mu Rwanda bakomeje kwibaza impamvu uyu mugabo ariwe bahisemo guha kano kazi mu gihe Abanyarwanda benshi bakumbuye ibyishimo bitangwa n’ikipe yabo, ariko hakaba hari amakuru avuga ko abandi bafite amazina aremereye bari bihagazeho ku bijyanye n’umushahara, bityo amahirwe agahabawa uyu munya Espagne wavukiye i Catalogne, akaba yashyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe.

Comments are closed.