Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo nawe yahakanye ko u Rwanda rutera inkunga M23

3,808

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega, yashimangiye ko u Rwanda nta nkunga iyo ari yo yose rutera abarwanyi ba M23 nk’uko ibirego by’Ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwabivugaga.

Ambasaderi Karega yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe Wungirije na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Christophe Lutundula Apala.

Yashimangiye uruhande rw’u Rwanda kuri iki kibazo. Yagize ati “U Rwanda nta nkunga haba mu rwego rwa politiki cyangwa igisirikare rutera M23.”

Yemereye Minisitiri Lutundula ubufatanye mu gukora igenzura kuri ibyo birego no gukomeza imikoranire ku mpande zombi.

Mu gitondo ubuyobozi bw’u Rwanda bwari bwamaganye ibirego ruvuga ko nta shingiro bifite nk’uko itangazo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yashyize hanze ryabivugaga.

Rigira riti “Turashaka kwamagana byeruye ibi birego bidafite ishingiro no gushimangira ko RDF nta ruhare na ruto ifite mu bikorwa by’ubushotoranyi muri RDC.”

Yongeyeho ati “RDF ntabwo ifite umusirikare n’umwe ufite amazina yatangajwe mu itangazo. Ibi ni uburyo bwo kuyobya abantu binyuze mu kugaragaza abantu bafashwe mu buryo butazwi mu gihe kirenga ukwezi, bakaberekana nk’abafashwe tariki 28 Werurwe 2022.”

Umuvugizi wa M23 yavuze ko abo FARDC yise ab’u Rwanda bazwi neza kuko uwitwa Habyarimana Jean Pierre uvuga Ikinyarwanda akomoka i Masisi akaba yarashatse umugore ukomoka i Kasai naho Wajeneza John akaba umusivile w’umwogoshi ukomoka Rutshuru.

M23 ikomeza ivuga ko uyu mutwe nta nkunga n’imwe uhabwa, yaba iya kure cyangwa hafi ndetse no mu gihugu icyo ari cyo cyose gihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko FARDC yatangiye kugaba ibitero kuri M23 kuva mu Ukwakira 2021 ifatanyije na FDLR, icyo bakoze [M23] bikaba ari ukwirwanaho.

Mu ijoro ryo ku wa 27 Werurwe rishyira ku wa 28 Werurwe, mu bice bitandukanye bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko muri territoire ya Rutshuru, hagabwe ibitero byatumye abaturage bahunga.

Ni ibitero bivugwa ko byagabwe n’umutwe wa M23. Byavugwaga ko abarwanyi ba M23 bateye i Rutshuru bakigarurira ibice bitandukanye birimo n’Umujyi wa Bunagana hafi y’umupaka utandukanya RDC na Uganda. M23 bivugwa ko yari igamije kwigarurira agace kose ka Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.

(Src:Igihe.com)

Comments are closed.