Centrafrika: Abafaransa 3 baregwaga gushaka kwica perezida barekuwe

6,812

Santrafurika yarekuye abasirikare bane b’Abafaransa, bari mu Ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA), bakaba bari batawe muri yombi bakekwaho gusha kwica Umukuru w’igihugu.

Umuyobozi w’ubwo butumwa, Mankeur Ndiaye, kuri Twitter yagize ati “Abakozi bane ba MINUSCA batawe muri yombi, ku kibuga cy’indege cya Bangui bararekuwe”.

Ambasade y’u Bufaransa mu murwa mukuru wa Santrafurika yemeje ayo makuru, binyuze kuri Twitter, ariko ntiyatanga ibisobanuro birambuye.

France 24 ivuga ko ku wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022, abo basirikare bane aribwo bafatiwe ku kibuga cy’indege, ubwo bari baherekeje umuyobozi mukuru w’Ingabo za MINUSCA, General Stephane Marchenoir, werekezaga i Burayi, nk’uko byemejwe na Ambasade y’u Bufaransa ndetse n’Umuryango w’Abibumbye.

Icyo gihe amakuru yacicikanye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, yavugaga ko bashakaga kwica Perezida Faustin Archange Touadera, ariko bagahita batabwa muri yombi, imodoka ndetse n’ibikoresho birimo imbunda bari bafite birafatwa.

U Bufaransa n’Umuryango w’Abibumbye bari banenze ibyakozwe ku mbuga nkoranyambaga, byo guhita bashinja abo basirikare icyaha ariko ku munsi wakurikiyeho, abagenzacyaha bari batangaje ko bahise batangira iperereza kugira ngo hagaragazwe ukuri nyako ku makuru yacicikanaga.

Amakuru yavuye muri iryo perereza avuga ko “amakenga yari ahari ni uko imodoka yari itwaye imbunda nto zo mu bwoko bwa pistol enye ndende, mashine gun na grenade. Ikindi kandi ni uko abo basirikare bane bari mu ntera ya metero 30 ugereranyije n’igihe Perezida Touadera yari amaze gutambuka”.

Umugenzacyaha Laurent Lengande yongeyeho ko iyo modoka, yigeze gukurikirwa na Polisi ishinzwe ubutasi mu mezi abiri ashize”.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yamaganye ifatwa ry’abo basirikare ndetse asaba ko bahita barekurwa, bakaba bararekuwe ku wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022.

Comments are closed.