Gen Muhoozi agiye kongera kugirira urundi ruzinduko mu Rwanda

7,105
Kwibuka30
Rwanda – Uganda: Liyetona Jenerali Muhoozi Kainerugaba yaganiriye na  Perezida Kagame - BBC News Gahuza

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko mu minsi iri imbere azongera kugirira uruzinduko i Kigali rugamije gukemura ibibazo bikigaragara mu mubano w’igihugu cye n’u Rwanda.

Aya makuru yatangajwe na Lt Gen Muhoozi ku giti cye kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022, abinyujije kuri Twitter.

Yagize ati “Nyuma y’ikiganiro kirekire nagiranye na marume/data wacu, Perezida Paul Kagame muri iki gitondo, twemeranyije ko nsubira i Kigali mu minsi iri imbere kugira ngo dukemura ibibazo byose bikiri hagati y’u Rwanda na Uganda.”

Nubwo Lt Gen Muhoozi yatangaje ibijyanye n’uru ruzinduko, ntacyo Leta y’u Rwanda irabivugaho.

Lt Gen Muhoozi usanzwe ari n’imfura ya Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda yaherukaga mu Rwanda ku wa 22 Mutarama 2022.

Kwibuka30

Ni mu ruzinduko n’ubundi rwari rugamije gukemura ibibazo bimaze igihe hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Muri uru ruzinduko yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame ndetse n’abayobozi batandukanye biganjemo abo mu nzego nkuru z’igihugu mu by’umutekano.

Ku wa 8 Gashyantare 2022, ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma barimo iya Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Erneste Nsabimana n’Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri, Patricia Uwase yavuze ko ibiganiro yagiranye na Lt Gen Muhoozi bitanga icyizere ndetse akaba aribyo byaganishije ku cyemezo cyo gufungura umupaka wa Gatuna wari umaze imyaka itatu ufunze.

Ati “Iyo ntumwa yazanye ubwo butumwa mu biganiro twumvikana ko hari ibyo twese twakora. Ariko njye nkomeza kuvuga ko gufungura umupaka ni byiza ariko gufungura umupaka udakemura ikibazo cyatumye umupaka ufungwa ntabwo byakunda. Habaho kwemeranya ko n’ibyateye umupaka gufungwa nabyo bigiye kwitabwaho.”

Umupaka wa Gatuna wari warafunzwe mu 2019 nyuma y’uko u Rwanda rutangaje ko Uganda ishyigikira ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano warwo, ndetse igafunga Abanyarwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ntibagezwe imbere y’ubutabera. Ifungurwa ryawo ryabaye ikimenyetso cy’uko umubano w’ibihugu byombi mu gihe Uganda nayo yaba yubahirije ibyo isabwa.

(Src:Igihe)

Comments are closed.