Centrafrique:Inyeshyamba zahawe isomo n’ingabo z’u Rwanda.

7,497

Umutwe wihariye w’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’iz’u Burusiya hamwe n’izindi ziri muri Centrafrique mu bikorwa byihariye byo kubungabunga amahoro muri iki gihugu, wishe abarwanyi “benshi” b’Umutwe wa CPC washakaga guhungabanya umutekano mu bilometero 76 uvuye mu Murwa Mukuru Bangui.

Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda zahaye...

Aba barwanyi biciwe mu Gace ka Damara mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu. Bivugwa ko igitero nyir’izina cyagabwe mu bilometero 78 uvuye mu Murwa Mukuru i Bangui ndetse ko hari abarwanyi b’Umutwe wa CPC [Coalition des patriotes pour le changement] “benshi bishwe abandi bagakomereka”.

Amakuru yizewe avuga ko abo barwanyi bitwikiriye igicuku bagashaka kwinjira mu Mujyi wa Damara ku ivuko rya Perezida Faustin-Archange Touadéra, bahageze bakubitana n’Ingabo za Centrafrique, zirabahashya ariko nyuma ziza gukuramo akazo karenge Ingabo z’u Rwanda zari hafi aba arizo zigoboka.

Amakuru agera ku www.indorerwamo.com aravuga ko inkuru y’iki gitero yatangiye kuvugwa mu masaha ya saa Sita, ko usibye abapfuye abandi benshi bakwiriye imishwaro mu mashyamba yo mu Majyaruguru y’Umurwa Mukuru.

Umuturage wo muri ako gace witwa Gervais Boudji yatangaje ko iki gitero cyagabwe ahagana saa Kumi z’igitondo ubwo “hatangiraga kumvikana amasasu”.

Yakomeje ati “Amasasu y’imbunda nini n’into yari menshi ugana i Damara”.

Umutwe w’Ingabo zidasanzwe z’u Rwanda ziri muri Centrafrique kuva ku wa 20 Ukuboza 2020, zoherejwe binyuze mu mikoranire isanzwe hagati y’ibihugu byombi zihawe inshingano zo kubungabunga umutekano n’ibikorwa by’amatora yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020.

Comments are closed.