KCCA nyuma yoguterwa mpaga irasabwa gutsinda As Kigali ibitego 3-0 kugirango itambuke

12,326

Ikipe AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup yamaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi irajyana muri Uganda mu guhangana na KCCA mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri ry’iri rushanwa.

Umukino ubanza ntiwabaye kubera ko KCCA yabuze abakinnyi 15 bategekwa na CAF ngo ikipe ikine cyane ko abakinnyi bayo benshi barimo n’abanyezamu bose banduye Covid-19 maze umubare wabakinnyi basabwa ntiwuzure.

Uku kubura abakinnyi kwa KCCA kwatumye iterwa mpaga y’ibitego 2-0 ndetse ikaba isabwa gutsinda AS Kigali 3-0 kugira ngo ikomeze mu cyiciro gikurikira.

Mu rwego rwo kwirinda ibibazo,AS Kigali yiyemeje kujyana abakinnyi 23 kugira ngo yirinde ko hari abashobora guhura n’ibibazo bitandukanye birimo n’ibya COVID-19 bigatuma badakina.

Myugariro Bishira Latif utarakinnye imikino yose iheruka kubera uburwayi, yagarutse mu ikipe kimwe n’abandi barimo Ndekwe Félix na Sudi Abdallah.

AS Kigali izakina umukino wayo ku wa Gatatu idafite myugariro w’iburyo, Rusheshangoga Michel uheruka gusezera ku mupira w’amaguru akajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Ahoyikuye Jean Paul ‘Mukonya’ ufite imvune itarakira.

AS Kigali irahaguruka ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe 13h00.

Umukino uzaba ku wa 3 Saa 15h00 ku isaha ya Kigali ku kibuga St Mary’s Kitende KCCA yatiye.

Urutonde rw’abakinnyi 23 umutoza wa AS Kigali Nshimiyimana Eric yitabaje muri uyu mukino wo kwishyura:

Leave A Reply

Your email address will not be published.