Charlie Kirk uherutse uherutse kuraswa yasezeweho nk’intwari y’Amerika

404
kwibuka31

Perezida w’Amerika Donald Trump yashimye impirimbanyi Charlie Kirk yari ikomeye ku bya kera avuga ko ari “intwari ikomeye y’Amerika” ndetse n'”umumaritiri”, mu ijambo yagejeje ku bantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bitabiriye umuhango wo kumusezeraho muri leta ya Arizona.

Trump ni we wavuze ijambo rikuru muri icyo gikorwa cyitabiriwe n’imbaga ku cyumweru. Abategetsi bo ku rwego rwo hejuru muri leta y’Amerika, barimo na Visi Perezida JD Vance, bashimye umurage Kirk asize muri politike, nyuma yuko yishwe arashwe ku itariki ya 10 y’uku kwezi kwa Nzeri.

Ku kibuga kiberaho imikino inyuranye cya ‘State Farm Stadium’ kiri hafi y’umujyi wa Phoenix, umurwa mukuru wa leta ya Arizona, Trump yagize ati: “Yishwe kubera ko yabayeho gitwari, yabayeho ashize amanga ndetse yajyaga impaka neza cyane.”

Erika, umugore wa Kirk, na we yavuze ijambo akanyuzamo akarira, avuga ko yababariye uvugwa ko ari we wishe umugabo we.

Yagize ati: “Umugabo wanjye, Charlie, yashakaga kurokora abasore, bameze kimwe n’uwamwambuye ubuzima.” Yongeyeho ati: “Ndamubabariye kuko ni ko Kristo yabigenje. Igisubizo ku rwango si urwango.”

Abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bari batonze imirongo mu gihe cy’amasaha hanze y’icyo kibuga mbere yuko uwo muhango utangira. Bamwe bari banaharaye kugira ngo bashobore kubona umwanya mu kibuga.

Benshi bari bambaye ingofero zanditseho intero ya ‘Make America Great Again’ (MAGA), bivuze ngo ongera ugire Amerika igihangange, ugenekereje mu Kinyarwanda, abandi bambaye ibirango bya Trump n’imyenda y’umutuku, umweru n’ubururu, amabara aranga ishyaka ry’abarepubulikani.

Imbere mu kibuga, umwuka wari urimo wasaga nk’uwo muri mitingi ya politike irimo urusaku rwinshi cyangwa uwo mu isengesho ryo mu rusengero runini cyane, umuziki w’amakorali ya gikirisitu ugatuma imbaga y’abantu bagera hafi ku 100,000 baririmbana na yo ndetse bagasengana.

Urutonde rw’abavuze amagambo rwari ruriho n’abo mu kigo cya Kirk, cyitwa ‘Turning Point USA’, cyibanda ku bikorwa by’ubuhirimbanyi bukomeye ku bya kera bikorerwa mu mashuri makuru, hari kandi abantu bazwi cyane bo mu muryango wo gukomera ku bya kera, abategetsi bo muri leta y’Amerika hamwe n’abavuze ko bafashijwe cyane n’ibikorwa bya Kirk n’umurongo wa gikirisitu we w’ubuhezanguni mu gukomera ku bya kera.

Bashimangiye ko hacyenewe gukomeza ibikorwa by’ubuhirimbanyi by’uwo mugabo wari ufite imyaka 31, ndetse muri icyo gikorwa cyo kumusezeraho cyamaze amasaha atanu, bashimangira ukwemera gukomeye kwe.

Kirk, wari urimo kujya impaka n’abanyeshuri kuri kaminuza muri leta ya Utah ubwo yicwaga arashwe, yakomeje kuvugwa ko ari umumaritiri ndetse agaragazwa nk’umuntu wanditse amateka mu muryango wo gukomera ku bya kera.

Abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bari bari imbere mu kibuga mu muhango wo gusezera kuri Kirk

Abavuze amagambo benshi bavuze ko bemeza ko urupfu rwe ruzongera kubyutsa ugukomera ku bya kera muri Amerika, gusanzwe gufite imbaraga kubera ko Trump ari Perezida ndetse no kuba ishyaka ry’abarepubulikani rigenzura inteko ishingamategeko y’Amerika.

Stephen Miller, umuyobozi wungirije w’ibiro bya perezida w’Amerika (White House), yagize ati: “Umunsi Charlie yapfaga, abamarayika bararize, ariko ayo marira yahindutse umuriro [ikibatsi] mu mitima yacu.

“Abanzi bacu ntibashobora gusobanukirwa imbaraga zacu.”

Hari igihe Elon Musk, washwanye cyane na Trump ku mugaragaro muri uyu mwaka, yari yicaye iruhande rwa Perezida ndetse bahana ikiganza baraganira. Nyuma yaho Musk yatangaje ifoto yabo bombi iherekejwe n’amagambo ayisobanura agira ati: “Ku bwa Charlie.”

Comments are closed.