Chelsea FC yirukanye Graham Potter wayitozaga

5,027
Kwibuka30

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Mata 2023, Chelsea FC yasezereye Umutoza wayo mukuru, Graham Potter, wari uyimazemo amezi asatira arindwi.

Isezererwa rya Graham Potter ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Chelsea FC yamushimiye mu bihe bari bamaranye.

Itangazo ry’iyi kipe yo mu Bwongereza rigira riti “Chelsea irashimira Graham Potter ku kazi kose yagaragaje mu ikipe n’imbaraga zose yatanze. Ni umugabo w’umunyamwuga kandi turamwubaha.”

Gusezererwa kwa Graham kwaje nyuma y’uko Chelsea FC itakaje umukino wa Aston Villa itsinzwe ibitego 2-0 ku kibuga cyayo Stamford Bridge. Nyuma y’umukino yaganiriye n’itangazamakuru aribwira ko na we atakwibabarira.

Kwibuka30

Ati “Tugomba kwakira ibyavuye mu mukino ariko nanone ntitwakwibagirwa kuvuga ko natwe ubwacu tutakwibabarira.”

Mu gihe Chelsea FC itaremeza umutoza wo kumusimbura, Bruno Saltor ni we wayihawe mu nzibacyuho.

Umuyobozi wa Chelsea FC, Toddy Boehly n’abo bafatanyije bamwemereye ubufasha mu mirimo ye.

Ati “Tuzaba turi inyuma ya Bruno n’ikipe muri rusange muri ibi bihe. Dufite imikino 10 isigaye ndetse na ¼ cya UEFA Champions League bidutegereje imbere.”

Amakuru ahari avuga ko Graham ashobora gusimburwa na Julian Nagelsmann, ubuyobozi bwagaragaje ko bumwiyumvamo cyane ku buryo yatanga umusaruro urenzeho mu ikipe. Uyu Mudage na we aherutse kwirukanwa muri Bayen Munich y’iwabo.

Graham Potter yahawe akazi ko gutoza Chelsea FC tariki 8 Nzeri 2022, ayisize ku mwanya wa 11 n’amanota 38. Mu mikino 31 yayitoje yatsinzemo 12, atsindwa 11, anganya umunani.

Leave A Reply

Your email address will not be published.