Perezida Kagame yatorewe kuyobora umuryango FPR-Inkotanyi ibyahise bimuhesha amahirwe yo kuziyamamariza amatora azaba 2024 umwaka utaha.

5,602
Kwibuka30

Perezida Kagame yatorewe kongera kuyobora umuryango FPR-Inkotanyi ku majwi 99.8%.Sheikh Harerimana Abdulkarim bari bahatanye kuri uwo mwanya akaba yatowe n’abanyamuryango 3 bangana na 0.2%.

Ni amatora yabaye kuri iki cyumweru tariki 2 Mata 20023 ubwo hari hateranye inama y’inteko rusange y’umuryango FPR-Inkotanyi yanahuriranye n’isabukuru y’imyaka 35 umuryango umaze uvutse.

Kwibuka30

Mu batoye bagera ku 2102, Perezida Paul Kagame yatowe n’abagera kuri 2099 bangana na 99.8% naho Gasamagera Wellars atsindira umwanya w’umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi atsinze Bakundukize Christine bari bahatanye kumajwi y’abanyamuryango 1899, bangana na 90.3% .akaba ari umwanya Gasamagera yasimbuyeho Francois Ngarambe na we wari uwumazeho igihe kitari gito.

Muri aya matora kandi, Senateri UWIMANA Consolée yatsindiye umwanya wa Visi Chairman atorwa n’abanyamuryango 1945 akaba yasimbuye Hon Bazivamo Christophe wari umaze imyaka 21 kuri uyu mwanya.

Aya matora yabaye mu nama y’inteko rusange ya 16 yahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 ARPF-Inkotanyi imaze ivutse.Ni amatora aha amahirwe Perezida Kagame yo kongera kwiyamamariza kuzayobora u Rwanda mu matora azaba umwaka utaha wa 2024.

Leave A Reply

Your email address will not be published.