China: Abantu 140 bahitanywe n’imyuzure mu gihugu cy’Ubushinwa

7,770
Kwibuka30

Leta y’igihugu cy’Ubushinwa yatangaje ko abantu basaga 140 aribo bamaze guhitanywa n’imyuzure imaze iminsi yarigaruriye icyo gihugu, yatangaje ko iyo myuzure ariyo ya mbere ifite ubukana mu myaka 30 ishize.

Iyo myuzure yatumye abantu bagera kuri miliyoni 38 bata ingo zabo batinya ko bahitanwa nayo.

Kwibuka30

Ministeri y’ibiza muri icyo gihugu yavuze ko imigezi igera kuri 30 yuzuye ikaba ari nayo iri guteza iyo myuzure igasenyera n’abaturage, ku buryo amazu agera ku bihumbi 38 yose yatwawe mu gihe kiminsi ibiri gusa, uduce twibasiwe cyane ni uduce twa Jiangxi, Hubei, Hunan, Anhui, Zhejiang, Jiangsu na Chongqing.

Prezida wa Repubulika ya Rubanda ya China  Bwana Xi Jinping, yasabye ko abo bireba bakwihutira guafasha imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza.

This image has an empty alt attribute; its file name is CHINA.jpg
Leave A Reply

Your email address will not be published.