USENGIMANA Faustin yateye umugongo Rayon Sport asinya imyaka 2 muri POLICE FC kuri miliyoni 12

9,511

Bwana USENGIMANA FAUSTIN wifuzwaga n’ikipe ya Rayon sport amaze gusinya muri POLICE FC amasezerano y’imyaka ibiri

Bwana Faustin USENGIMANA bivugwa ko yari amaze iminsi mu biganiro n’ikipe ya Rayon Sport, amakuru afitiwe gihamya aravuga ko uwo myugariro w’ikipe y’igihugu AMAVUBI amaze gusinyira ikipe ya Police Fc amasezerano y’imyaka ibiri azatangirana n’umwaka w’imikino wa 2020-2021.

Biravugwa ko Faustin USENGIMANA yaguzwe miliyoni, ndetse akazajya ahembwa umushahara wa 800,000frs buri kwezi hiyongereyeho uduhimbazamuisyi ku mikono ikipe izaba yitwayemo neza.

USENGIMANA Faustin aje muri POLICE FC nyuma yaho amasezerano yari afite mu ikipe ya Buildcon yo gihugu cya Zambia arangiye. Faustin yakiniye amakipe atandukanye arimo Rayon Sport, na APR FC.

Ni umukinnyi wiyongereye ku bandi batari bake iyi kipe yaguze kugira ngo bazayifashe kwitwara neza mu mwaka w’imikino utaha.

Faustin Usengimana yavuze ku makuru amuzana muri Rayon - FunClub ...

Comments are closed.