China: Umujyi wa Shiang washyizwe muri gahunda ya #Gumamurugo#

7,718

Umujyi wa Shiang mu gihugu cy’Ubushinwa wamaze gushyirwa muri gahunda ya Gumamurugo nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 cyongeye kubura umutwe.

Mu gihugu cy’Ubushinwa gikomeje kubangamirwa n’izamuka ry’imibare y’abarwayi ba Covid-19, iryo zamuka rikabije ryatumye imwe mu mijyi ishyirwa muri gahunda ya guma mu rugo, ubu bikaba bivugw ako nyuma y’umujyi wa shanghai, undi mujyi w’ubucuruzi kandi ukomeye uzwi nka shiang biravugwa ko nawo washyizwe muri gahunda ibuza urujya n’uruza rw’abaturage ndetse n’imirimo myinshi isanzwe ikorerwa muri uwo mujyi yahagaritswe.

Umuyobozi w’uwo mujyi yavuze ko guhera ku munsi w’ejo taliki ya 7 Nyakanga 2022 umujyi wose washyizwe muri gahunda ya Gumamurugo, gahunda izamara igihe cy’iminsi irindwi.

Mu kiganiro umuyobozi w’uyu mujyi yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko amashuri, amasoko, amamodoka ndetse n’amashuri byose bihagaze mu gihe cy’iminsi irindwi iri imbere

Comments are closed.