King James yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Uyu Mutima”

8,960
Kwibuka30

Umuhanzi King James yashyize hanze amashusho y’indirimbo “UYU MUTIMA” yakoreye muri Amerika.

Umuhanzi Nyarwanda Ruhumuriza James uzwi cyane ku izina rya King James uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko igihe amaze muri icyo gihugu yakibyaje umusaruro kuko yaboneyeho akanya ko gukora amashusho y’indirimbo ye yitwa “Uyu mutima”, indirimbo ibarizwa kuri Album ye yise “Ubushobozi”

Indirimbo Uyu mutima ntabwo iramenyekana cyane mu bakunzi ba muzika hano mu Rwanda, gusa King James yavuze ko icyizere agifite cyane ko izakundwa ndetse ko n’amashusho yayo yakorewe muri Amerika hakaba hagaragaramo umunyamideli uba muri Amerika ariko ufite ubwenegihugu bwa Nigeria izakundwa nk’uko izindi nyinshi yakoze zagiye zigarurira imitima y’abakunzi be.

Nubwo ino ndirimbo itaramenyekana cyane mu Rwanda, imaze ibyumweru bibiri iri kuri youtube biciye ku rubuga rwa zanatalent.com, ikaba yaramwinjirije agera kuri miliyoni 60 yose mu mafranga y’u Rwanda.

Kwibuka30

Album UBUSHOBOZI igizwe n’indirimbo zigera kuri 17, harimo indirimbo nka Ubanguke, uhari udahari, nyabugogo, ndetse n’izindi.

Comments are closed.