CHOGM y’i Kigali isize yakiriye ibindi bihugu bibiri mu muryango

7,350

Inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma mu bihugu bya Commonwealth isize hiyongereyeho ibindi bihugu byo ku mugabane wa Africa.

Guhera mu cyumweru gishize mu Rwanda, nta yindi nkuru yagiye ivugwa cyane hirya no hino mu mihanda yo muri Kigali ndetse no mu Rwanda rwose muri rusange usibye inama ya CHOGM, imwe mu nama zikomeye yabereye i Kigali mu Rwanda guhera kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Kamena 2022.

Ni inama ya 26 yahuje abakuru b’ibihugu na za guverinoma zigize umuryango wa Commonwealth, umuryango w’ibihugu byakolonijwe n’Ubwami bw’Ubwongereza ndetse n’ibindi bikoresha ururimi rw’icyongereza.

Mu myanzuro yafatiwe muri ino nama, umwe wari usanzwe uzwi, ni uko mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, uno muryango ugiye kuyoborwa na Perezida KAGAME w’u Rwanda usimbuye Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Borris Johnson wari umaranye iyi nkoni imyaka ine kubera ikibazo cya Covid-19 yatumye ino nama isubikwa, undi mwanzuro ukomeye ni uwo kwakira abandi banyamuryango babiri bo ku mugabane wa Afrika.

Borris Johnson yashyikirije inkoni y’ubutware ya CHOGM perezida Kagame ugiye kuyobora uno muryango mu gihe cy’imyaka ibiri

Iyo nama yemeje ko muri Commonwealth hinjiyemo ibihugu bya TOGO na GABON byose byo kuri uno mugabane wa Afrika kandi bitakolonijwe n’Ubwami bw’Ubwongereza.

Mu bisanzwe uno muryango wari ugizwe n’ibihugu 54, ariko nyuma yo kwemererwa kwa Gabon na Togo, bisobanuye ko Perezida Kagame agiye kuyobora ibihugu 56 bibarizwa muri uno muryango.

Sobanukirwa n’igihugu cya TOGO cyemerewe kwinjira mu muryango wa Commonwealth

Togo ni kimwe mu bihugu bito byo ku mugabane wa Afrika kuko gifite ubuso bwa kilometero kare 56 785, kikaba kiyoborwa na Faure Nyassingbe. Kino gihugu cyakolonijwe n’Ubufaransa ariko kikaba cyarabonye ubwigenge taliki ya 27 Mata 1960. Mu mibare yo mu mwaka wa 2020 icyo gihugu cyari gituwe n’abaturage bagera kuri 8 608 444 iyo mibare igatuma kiba igihugu cy’100 mu bituwe ku isi.

Sobanukirwa n’igihugu cya Gabon nacyo cyamaze kwakirwa nk’umunyamuryango mushya wa Commonwealth

Igihugu cya Gabon nacyo ni kimwe mu bihugu bibiri byaraye byemerewe kuba umwe mu banyamuryango ba Commonwealth ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu ubwo inama ya CHOGM yasozwaga.

Kino gihugu kiyoborwa na Ali Bongo Ondimba. Imibare yatanzwe mu mwaka wa 2020, ivuga ko kino gihugu gituwe n’abagera kuri 2,226,275 bose batuye ku buso bwa kilometero kare 7.9.

Nk’uko twabivuze haruguru, kino gihugu cyakolonijwe n’Ubufaransa, ndetse kiza kubona ubwigenge taliki ya 17/08/1960.

Kimwe na Togo, Angola nayo ikoresha ururimi rw’igifaransa.

Kugeza ubu rero ibihugu biri muri commonwealth ariko bitakolonijwe n’ubwami bw’Ubwongereza bimaze kuba bine,ibyo ni Rwanda, Mozambique, Gabon na Togo.

Comments are closed.