“Nta somo dukeneye guhabwa na BBC” Perezida Kagame

7,856
Kwibuka30

Perezida Paul Kagame yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda rudakeneye inama za BBC cyangwa undi munyaburayi urwigisha ku ndangagaciro.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasozaga inama ya CHOGM yari imaze iminsi ibera mu mujyi wa Kigali, yagiranye ikiganiro n’ibitangazamakuru bya hano mu Rwanda ndetse n’ibyo mu mahanga, asubiza kuri bimwe mu bibazo yagiye abazwa, byinshi byibanze ku mitegurire y’iyi nama ndetse no ku bindi bibazo byazahaje umugabane wa Afrika n’umuti urambye watangwa mu rwego rwo guhangana nabyo.

Umwe mu banyamakuru b’igitangazamakuru cya BBC yabajije Perezida KAGAME Paul nk’ugiye kuyobora uyu muryango mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, amubaza icyo agiye gukora mu rwego rwo kubahiriza amahame y’umuryango wa Commonwealth, maze perezida Kagame Paul amusubiza ko BBC cyangwa undi munyaburayi ataribo bagomba gutanga umurongo w’amahame ku Rwanda cyangwa ku bindi bihugu bya Afrika, perezida Paul Kagame yagize ati:”Hari igice kimwe cy’isi kimeze nk’aho cyihaye inshingano zo gushyiraho no gusobanura indangagaciro ko abandi bose tumeze nk’aho tutazigira”

Kwibuka30

Perezida Kagame ati, ntabwo dukeneye isomo ku bijyanye n’indangagaciro kuko natwe turazigira.

Ni ikibazo Perezida Kagame yasubije mu mwanya munini cyane kuko cyamufashe iminota igera ku 15 asobanura uburyo bimwe mu bihugu bya burayi bijya bitekereza ko aribyo byonyine bigomba gushushanya umurongo ibindi byose bigomba kugenderaho; kuri KAGAME arasanga ibyo ari ubwirasi no kudaha agaciro n’ubusugire ibindi bihugu cyane cyane ibyo ku mugabane wa Afrika.

Perezida Kagame kubwe asanga icyo kintu kitakagombye gufatwa gityo, ko ahubwo we asanga ari ikosa rikomeye, yagize ati:”ni ikosa rikomeye cyane, ndetse ntabwo aribyo, natwe mu Rwanda ndetse no ku mugabane wa Afrika dufite indangagaciro zituranga, ibyo ntibigomba kwibazwaho rwose”

Twibutse ko umuryango wa Commonwealth ugizwe n’amahame agera kuri 16, muri ayo mahame harimo demokarasi, uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, igihugu kigendera ku mategeko, uburinganire, n’izindi… 

Comments are closed.