Christopher Kayumba washunjwaga gufata ku ngufu yagizwe umwere

8,937

Christopher Kayumba wahoze ari umwalimu muri kaminuza nkuru y’u Rwanda yatsinze urubanza yaregwagamo ibyaha byo gufata ku ngufu.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangaje ko Bwana Kayumba adahamwa n’ibyaha byo gufata ku ngufu ngo kuko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwagaragaje.

Kayumba yatawe muri yombi mu mwaka 2021 nyuma y’amezi make atangaje ishingwa ry’ishyaka rya Politiki yise Rwandese Platform for Democracy (RPD).

Kayumba Christopher ndetse n’ubushinjacyaha nta n’umwe wari mu cyumba cy’iburanisha.

Umucamanza nyuma yo gusesengura urubanza yavuze ko yaba ubushinjacyaha cyangwa se imvugo z’abatangabuhamya bashinje Kayumba ibyaha byo gufata ku ngufu nta bimenyetso bifatika bagaragarije urukiko ku buryo rwabiheraho rumuhamya icyaha.

Kayumba wahoze ari umwarimu muri kaminuza nkuru y’u Rwanda, ishami ry’itangazamakuru yarezwe ko yafashe ku ngufu abakobwa babiri, umwe wari umukozi we n’undi wigaga muri Kaminuza mu itangazamakuru. Uyu we ngo yagerageje kumufata ku ngufu ariko ntibyamukundira.

Ubuhamya bwatanzwe n’abo bakobwa ubwabo ndetse n’uwari umuzamu w’urugo rwa Kayumba.

Ni icyaha yarezwe nyuma y’imyaka 9 y’igihe bivugwa ko cyakorewe. Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko icyaha cyo gufata ku ngufu gishobora kuregerwa mbere y’uko kimara imyaka 10. Umushinjacyaha akaba yari yamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’amezi 6.

Mu rubanza mu mizi Christopher Kayumba yavugaga ko ibyo byaha ari ibihimbano akanasobanura ko nta bimenyetso babifitiye cyane cyane raporo ikozwe na muganga ubifitiye ububasha.

Mu rubanza mu mizi kandi Christopher Kayumba yanabwiye urukiko ko ibyo birego byose byaje mu kwezi kwa 3 umwaka wa 2021 ubwo yari amaze gushinga ishyaka rya politiki yise Rwandese Platform for Democracy.

Icyo gihe kandi ngo abantu atavuze baramuhamagaye bamusaba kwihutira kwisubiraho ku byo gushinga ishyaka cyangwa akabona ingaruka. Avuga ko nyuma n’ubucuruzi bwe bwose bwafunzwe.

None kuwa gatatu umucamanza yahaye ishingiro bimwe mu byavuzwe na Kayumba mu rubanza mu mizi avuga ko ibyo yarezwe byo gufata ku ngufu ndetse n’ubwinjiracyaha kuri icyo cyaha nta shingiro bifite, umucamanza ategeka ko ahita arekurwa akuva muri gereza ya Kigali iherereye i Mageragere aho yari afungiye.

(Src: BBC)

Comments are closed.