Christopher Robert niwe watowe nk’umugabo ukurura abagore kurusha abandi ku isi

6,131
Kwibuka30

Christopher Robert Evans w’imyaka 41 wamamaye mu gukina filime yashyizwe ku mwanya wa mbere nk’umugabo ukurura abagore kurusha abandi ku Isi muri uyu mwaka wa 2022.

People Magazine kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2022 yatangaje ko Chris Evans ari we watowe nk’umugabo ufite uburanga bukurura igitsina gore cyane kurusha abandi.

Uyu musore agiye kuri uyu umwanya asimbuye umukinnyi wa filime Paul Rudd w’imyaka 53.

Mu butumwa yahaye iki gitangazamakuru, Chris yavuze ko inshuti ze zitarishimira kumva aya makuru uretse umubyeyi we Lisa Capuano.

Atebya yagize ati “Bamwe mu nshuti zanjye noneho ntabwo mbakira, bagiye kujya bansereza kuri ibi bintu.”

Kwibuka30

“Mama yishimira byinshi nkora, gusa ibi ni bimwe mu bintu ari butereho urwenya uko byagenda kose, gusa biraza kumushimisha.”

Uyu musore wamamaye muri filime nka Captain America, avuga ko mu nzozi ze atigeze atekereza ko azagera kuri uyu mwanya.

Umwe mu bashimye uyu musore ni Dwayne Johnson [The Rock], na we washyizwe kuri uyu mwanya mu 2016. Bagiye no guhurira muri filime imwe yiswe ’Red One’, izasohoka mu mwaka utaha.

Chris Evans ni icyamamare mu gukina filime, umwuga yatangiye kwamamaramo mu 2000 akina mu yitwa Opposite Sex. Ubu ategerejwe muri filime nka Ghosted na Red One zizasohoka mu 2023.

Bamwe mu baheruka kuri uyu mwanya barimo Michael B. Jordan (2020), John Legend (2019), Idris Elba (2018), Blake Shelton (2017), David Beckham (2015), Chris Hemsworth (2014), Adam Levine (2013), Ryan Reynolds (2010) n’abandi.

People magazine yatangiye gutangaza umugabo ukurura abagore kuva muri Gashyantare ya 1985, icyo gihe Mel Gibson wari ufite imyaka 29 ni we washyizwe kuri uyu mwanya bwa mbere.

Leave A Reply

Your email address will not be published.