Umwe mu bahoze ari interahamwe arashinja Kabuga gutera inkunga uwo mutwe

5,671
Kwibuka30

Urubanza rwa Félicien Kabuga uregwa jenoside yo mu Rwanda rwasubukuwe kuri uyu wa kabiri, humvwa ubuhamya bw’uvuga ko yari mu mutwe w’Interahamwe.

Yatanze ubuhamya ari i Arusha muri Tanzania hamwe n’abashinjacyaha, bahujwe mu buryo bw’amashusho n’inteko y’abacamanza iri i La Haye mu Buholandi, mu rugereko rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha.

Izina, isura n’ijwi bye byahinduwe mu kurinda umwirondoro we, ariko uburyo yavugwagamo mu gusemura mu Cyongereza bwumvikanisha ko ari uw’igitsina gabo.

Kabuga, bwa mbere, yari yicaye mu cyumba cy’urukiko ari mu kagare, akurikiranye urubanza rwe, bitandukanye no mu iburanisha ry’ubushize ubwo yarukurikiranye ari muri gereza y’uru rukiko.

Mu ncamake y’ubuhamya bwe yasomwe mu rukiko n’umushinjacyaha, uwo mutangabuhamya yavuze ko yari Interahamwe yakoreraga mu mujyi wa Gisenyi, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda.

Yabwiye urukiko ko mbere y’umwaduko w’amashyaka menshi, mu 1991, uwo mutwe wari waramaze guhinduka umutwe witwara gisirikare “utari uwo kurinda abaturage ahubwo wo kubagabaho ibitero”.

Yavuze ku nama avuga ko yabereye mu yari Hôtel Méridien ku Gisenyi, yabaye ku itariki ya 25 y’ukwezi kwa kane mu 1994.

Yavuze ko iyo nama yari yitabiriwe n’abategetsi ba gisivile n’aba gisirikare barimo nka Colonel Anatole Nsengiyumva – wakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rwa Arusha rumuhamije ibyaha bya jenoside, ibyibasira inyokomuntu n’ibyo mu ntambara.

Muri iyo nama, umutangabuhamya yavuze ko Kabuga yemeye kugura intwaro zo guha Interahamwe zo kurwanya Inyenzi, ibyo yavuze ko byumvikanisha ko umwanzi atari akiri FPR gusa, ahubwo ko umwanzi yari yahindutse Abatutsi.

Kwibuka30

Yavuze ko izo ntwaro zageze mu Rwanda zitwawe mu makamyo azikuye ku kibuga cy’indege cy’i Goma, nuko ziva kuri Méridien zijyanwa mu kigo cya gisirikare cya Gisenyi, ziza gutangirwa kuri stade Umuganda, ku bari bamaze gusoza imyitozo ya gisirikare.

Mu guhatwa ibibazo ku buhamya bwe, umunyamategeko Françoise Matte wunganira Kabuga yagiye abaza ibibazo byagiye bishyirwa mu muhezo kubera impungenge ko mu kubisubiza byatuma umwirondoro w’umutangabuhamya umenyekana.

Umunyamategeko wunganira Kabuga yabajije umutangabuhamya icyerekana ko muri izo modoka zatwaye intwaro hari harimo iza Kabuga.

Asubiza ko zari zanditseho Établissement Félicien Kabuga, ariko Établissement byanditse mu mpine ya ETS.

Umucamanza Iain Bonomy ukuriye inteko y’iburanisha, nyuma yasabye ko igice gisigaye cy’iburanisha ryo mu masaha ya mu gitondo gishyirwa mu muhezo.

Hari nyuma yuko umunyamategeko wunganira Kabuga abajije umutangabuhamya impamvu byabaye ngombwa ko aherekeza kugeza i Gitarama abari bamaze guhabwa intwaro.

Umutangabuhamya yanze gusubiza icyo kibazo, umucamanza amubajije ikibimuteye asubiza ko byatuma umwirondoro we umenyekana.

Nuko umucamanza avuga ko ku mpamvu yuko mu bibazo bye umunyamategeko wunganira Kabuga adahita atahura ibishobora gutuma umwirondo w’umutangabuhamya umenyekana, ategetse ko igice gisigaye gishyirwa mu muhezo.

Iburanisha ryagiye mu muhezo nta mwanya Kabuga yari yahabwa wo kugira icyo abivugaho. Ariko mbere yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.

(Isabelle KALISA)

Leave A Reply

Your email address will not be published.