Col Kazarama yanyomoje amakuru yavugaga ko yaguye ku rugamba

1,117

Colonel Kazarama wigeze kuba umuvugizi wa M23 yanyomoje amakuru yavugaga ko yaguye ku rugamba kandi amaze myaka itari mike atakibarizwa mu gisirikare cya M23.

Uwahoze ari umuvugizi w’ingabo za M23, Col. Kazarama Kanyamuhanda Vianney aranyomoza amakuru amaze iminsi avugwa ko yaba yaraguye ku rugamba rwabereye I Karuba werekeza I Mushaki muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahitanywe n’abarwana ku ruhande rw’ingabo za Congo (FARDC).

Mu butumwa yatanze abinyujije muri Video ngufi yacishije ku rubuga nkoranyambaga rwa Whatsapp Col. Kazarama yavuze ko kuri ubu atari ku rugamba kuko we yavuye mu gisirikare cy’inyeshyamba za M23 hagati y’umwaka wa 2012 na 2013 akaba yibereye mu bikorwa by’iterambere.

Yagize ati:“Ejo hashize numvise amakuru avuga ko Col. Kazarama yaguye mu bitero byabereye Karuba werekeza i Mushaki, ndagira ngo nyomoze ayo makuru kuko atari ukuri. Njyewe ntabwo ndi ku rugamba, nibereye mu bikorwa by’iterambere ryanjye“.

Yakomeje avuga ko bagenzi be bo muri M23, bari ku rugamba baharanira uburenganzira bwabo bikomotse ku masezerano y’itariki ya 23 Werurwe yabaye hagati ya Leta ya Congo no ku ruhande rwabo rwa CNDP uyu munsi yabaye M23, avuga ko impamvu barwanira ari impamvu nziza kandi zumvikana, bitewe n’uko hari amasezerano atarubahirijwe.

Yongeye ku bisubiramo agira ati:“Uyu munsi ntabwo ndi ku rugamba, ntabwo ndi mu ntambara, ndagira ngo mbivuge mu buryo bweruye ko ayo makuru ari ibihuha abantu barimo kwishimira ntakiriho baba Wazalendo n’abandi bose bavuga ko naguye ku rugamba mu gitero nari nyoboye cyabereye Karuba werekeza Mushaki ko ataribyo. Ndiho ndahumeka kandi murambona.”

Col. Kazarama kandi muri iyi Video y’iminota ine yavuze ko ashyigikiye igihugu cye cya Congo ariko akanifuza ko ku kijyanye n’intambara iri hagati y’iki gihugu na M23 haboneka igisubizo cy’umutekano urambye binyuze mu nzira z’amahoro, bityo igisubizo kikava ku meza y’ibiganiro.

Yagize ati:”Leta ya Congo imaze gutakaza akayabo k’amafaranga menshi muri iyi ntambara, abaturage nabo bayihombeyemo byinshi abandi bayitakarizamo ubuzima, M23 nayo yatakaje abantu bayo bivuze ko igisubizo ntahandi cyava uretse mu biganiro”.

Ni ngombwa ko Perezida wa Repuburika Antoine Felix Tshisekedi akaba n’umugaba w’ingabo w’ikirenga yakwemera kwicarana na M23 kugira ngo bashakire hamwe umuti w’ikibazo cy’intambara zibangamiye abanye Congo.”

Ati: “Ni abaturage bakomeje kubihomberamo batakaza abantu babo, intambara ntabwo izigera narimwe izana igisubizo, igisubizo kizava muritwe abanyekongo.

Coloneri Kazarama Vianney utabashije gusobanura neza ahantu aherereye yashoje ashimangira ko ariho kandi akiri muzima bityo abanzibe barimo kwishimira ko yapfuye ubu ari muzima, ndetse anahumuriza umuryango we kubaba bari mu gahinda n’amarira bazi ko atakiriho ubungubu ari muzima kandi ntakibazo afite.

(Src: Rwandatribune)

Comments are closed.