Congo yanejejwe n’imbabazi Umwami Philippe w’Ububiligi aherutse gusaba Abanyekongo

9,713
Perezida Tshisekedi wa RDC hamwe n

Abategetsi bo mu gihugu cya Repubulika iharanira demokrasi ya Kongo bavuze ko banyuzwe n’imbabazi umwami w”Ababiligi aherutse kubasaba.

Ku munsi w’ejo hashize, taliki ya 30 Kamena 2020, ubwo igihugu cya Repubulika iharanira demokrasi ya Congo kizihizaga imyaka 60 ishize kibonye ubwigenge, Umwami w’Ababiligi Philippe yandikiye ibaruwa prezida Repubulika Iharanira demokrasi ya Congo Félix Tshisekedi.

Muri iyo baruwa, Umwami Philippe yagaragaje agahinda yatewe n’ibihe bibi Abanyekongo banyuzemo mu gihe cy’ubukoloni. Nyuma y’iyo baruwa, Abanyekongo na bo bagize icyo bavuga ku biyikubiyemo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Marie Ntumba Nzeza, yagize ati “Umunyekongo ntiyahawe agaciro n’icyubahiro bikwiye ikiremwa muntu, kuko ari byo byifuzo by’ibanze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abaturage bayo bashoboraga guhabwa”.

Yakomeje agira ati “Igikorwa Umwami Philippe akoze cyanejeje Abanyekongo, kikaba kigiye kuzamura umubano n’ubucuti hagati y’ibihugu byombi. Ibi bigiye kudufasha guhindura buhoro buhoro uburyo twibonaga ubwacu, kandi Umwami Philippe ashyizeho itangiriro ry’impinduka zikomeye”.

Carbone Beni wo mu ishyaka ryitwa Filimbi, we yasabye ko bitagarukira aho gusa, ko ahubwo aya mateka ahuriweho n’ibihugu byombi yakwigishwa mu mashuri .

Undi wagize icyo avuga kuri iyi baruwa y’umwami Philippe ni uwitwa Bienvenu Matumo. Yagize ati « Habayeho ibyaha byinshi mu rwego rw’ubukungu ndetse n’ibijyanye no guhutaza uburenganzira bwa muntu, byakorewe muri Congo, bikozwe n’Umwami Léopold II hamwe n’Abakoloni b’u Bubiligi. Birakwiye ko hatangizwa gahunda y’ubwiyunge izaba inkingi y’ingenzi izashingirwaho kugira ngo hubakwe umubano mushya n’u Bubiligi».

Comments are closed.