Kaminuza y’Indangaburezi yo mu Ruhango nayo ishobora gufungwa mu gihe cya vuba.

16,147
Kwibuka30
Indangaburezi College of Education (ICE)

Nyuma ya Kaminuza ya Kibungo, biravugwa ko kaminuza nderabarezi yo mu Karere ka Ruhango nayo ishobora gukurikiraho

Ku mnsi w’ejo kuwa kabiri nibwo ministeri y’uburezi mu Rwanda yatangaje ku mugaragaro ko Kaminuza y’i Kibungo ifunzwe burundu kubera impamvu zitandukanye harimo iz’imiyoborere itanoze ndetse n’imyenda iyo kaminuza irimo abakozi bayo ikaba yarananiwe kuyishyura.

Mu gihe bimeze bityo, hari amakuru avuga ko ari gahunda iri gukorwa n’urwego rureberera amashuri makuru na za Kaminuza HEC, ayo makuru twahawe n’umwe mu bakozi bashinzwe ibyangombwa muri HEC ariko akaba atashatse ko amazina ye ajya hanze, aravuga ko indi kaminuza iza ku rutonde rwa vuba muzigomba kwigwaho ndetse ikaba yanafungwa, ari kaminuza y’inderabarezi yo mu Ruhango (ICE) Indangaburezi College of Education, biravugwa ko vuba akanama ka HEC gashobora gufata umwanzuro ko amahirw menshi ari uko yafungwa kubera ibibazo bitandukanye nayo ifite.

Ni kaminuza idahemba

Umwe mu barimu bigishije muri iyo kaminuza yatubwiye ko bamaze nk’imyaka irenga itatu badahembwa kandi ko nta n’ikizere cyo guhembwa bafite. Undi uhakora yagize ati:”Ahubwo baratinze, n’ubundi ni kaminuza imaze hafi imyaka ibiri itagira umunyeshuri n’umwe, n’abari bahari baragiye, n’abo FARG yishyuriraga nabo yarabatwaye, si kaminuza urebye ni amazu gusa nayo adafatitse” Undi mukozi waho ukora mu masuku yatubwiye ko hamaze igihe nta muntu uhaboneka, ndetse ko babuze n’uwo bishyuza amafranga yabo.

Ni kaminuza itari yatanga impamyabumenyi kuva yatangira.

Ino Kaminuza yatangiye mu mwaka wa 2013, igomba gutanga impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere cya kaminuza mu burezi mu dushami 6 dutandukanye harimo: Icyongereza-Igiswahili, Icyongereza-Ikinyarwanda, Icyongereza-Igifaransa, Uburezi bw’abana b’incuke, Economie- Ubumenyi bw’isi, ndetse n’ikoranabuhanga, ariko kugeza ubu nta mpamyabumenyi bari batanga. Abanyeshuri bahize ubu bararira ayo kwarika kuko batazi aho bahagaze kugeza uyu munota.

Hari uwatubwiye ati:”Nkanjye banze kumpa ibyangombwa byanjye ngo njye gusahakira ahandi, niyo wajyayo nta muntu wahasanga, bambwira ko mbarimo umwenda kandi ntawo mbarimo, yewe tagerageje no kujya kuri HEC kubaza ariko kugeza ubu nta gisubizo, ubu twabuze ayo tumira nayo ducira”

Abize muri iyo kaminuza bahora bizezwa ibitangaza ko ibibazo bigiye gukemuka, ariko imyaka ikaba ibaye ine yose, uwitwa Claudine yagize ati:”Jye nimushaka munyandike amazina yanjye, ndarambiwe, nkubu hari ahantu duhurira mu rubuga, ariko bahora batubwira ko bigiye gukemuka mu minsi mike, ariko twamenye ko ibyo HEC yabasabye byose nta na kimwe bafite, yewe nta n’icyo bakoze, hari igihe batubwiye ngo graduation ni mu minsi mike, batwaka ibyangombwa, turashyuha, nyuma bigaragara ko batubeshyaga”

Undi utashatse ko avugwa amazina ye yagize ati:”Birababaje kubona abo mwatangiriye rimwe baratangiye guhemberwa niveau zabo, twebwe turakanuye, birirwa batubeshya ngo graduation ni vuba, amaso yaheze mu kirere,aho bigeze bayifunge bigire inzira”

Kwibuka30
Bamwe mu bayobozi n’abakozi ba kaminuza nderabarezi yo mu Ruhango ICE

Kugeza ubu kaminuza ya ICE nta munyeshuri n’umwe igira, abayobozi iyo ubabajije bakubwira ko HEC yababujije gutangira imyaka ikaba ibaye myinshi, mu gihe bavuga batyo, HEC yo ivuga ko hari ibyo yabasabye kubanza kuzuza noneho bakabona kwemererwa guhabwa uburenganzira bwa burundu bubemerera gukora, mu gihe batabibona ntibazigera batangira.

Kuba batagira icyumba k’isomero kirimo ibitabo bigezweho nacyo kiri mu bibazo byananiranye muri ino kaminuza.

Umukozi wa HEC yabwiye umunyamakuru wacu ati:”Ntibyumvikana ukuntu kaminuza itagira isomero, ibitabo birimo ni ibya kera, yewe n’ubwo bafite ishami ry’ikoranabuhanga, nta mashini zirenga 10 nzima bafite

Ni kaminuza yaranzwe n’akajagari mu buyobozi

Iyi kaminuza igitangira, wabonaga ifite umurongo uhamye, ariko nyuma y’imyaka ibiri gusa, hatangiye kuzamo amatiku mu buyobozi, bucikamo ibice bibiri, kimwe cyari kiyobowe n’uwari umuyobzi wayo (Principal) ikindi nacyo cyari ku ruhande rw’uwari umucungamutungo nawe waje kwirukanwa mu mirimo ye, ibintu byakomeje kuba bibi, kugeza ubwo n’uwari umuyobozi wa kaminuza nawe yaje gusezera ahagana mu mwaka wa 2017.

Nyuma y’ako kavuyo kose n’ibindi byinshi umwanditsi atashatse kandika, Kaminuza yagiye mu maboko ya paruwasi, iyoborwa na Padiri Janvier (nka representant legal) wayoboraga paruwasi Gatolika ya Ruhango ahitwa kwa Yezu nyir’impuhwe, uwo nawe akigera ku buyobozi, yiyemeje gukosora maze ahita akuraho uwari usigaye uyobora kaminuza ariwe Mzee Vedaste Nyirimana, ashyiraho Dr NSENGIYUMVA Emmanuel wayoboraga kaminuza ya Kibungo ishami rya Rulindo, iyi komite ya Padiri yashinjwe n’abanyamuryango ba INDANGABUREZI (ari nabo ba nyir’ikigo) kuba yarariye isambu yabo, we (Padiri) akavuga ko yayigurishije kugira ngo ahembe abakozi anishyure n’indi myenda, ibintu bitakozwe, ahubwo agashinjwa guhinduranya imyanya y’abakozi, azana n’abandi mu gihe n’abari bahari batabashaga kwishyurwa.

Dr NSENGIYUMVA Emmanuel yananiwe gukemura ibibazo byari biri muri kaminuza kandi yari yizeweho ubushobozi

Ibintu byakomeje kugenda nabi muri iyo kaminuza, ari nako imyenda yiyongera mu gihe bo bavuga ko bategereje igisubizo cya HEC, andi makuru dufitiye gihamya ava imbere mu banyamuryango ba “Indangaburezi”, ni uko Musenyeri MBONYINTEGE Smargade wari waragizwe chairman wa kaminuza nawe ngo yaba amaze gukuramo ake karenge, bikavugwa agiye kuba asimbuwe n’uwari umwungirije ashobora kuba yitwa Bosco.

Mu gihe ino kaminuza irimo bino bibazo byose, HEC ishobora kuyifunga burundu nubwo bwose isa nk’itakiriho, kubera ko amakuru dufite yemeza ko HEC imaze kurambirwa ibirego by’abanyeshuri bayihoza ku nkeke bayibaza uko ikibazo gihagaze mu gihe na banyiracyo atacyo bagikoraho.

Leave A Reply

Your email address will not be published.