#Coronavirus imaze gushegesha ubukungu bw’Ikipe ya Rayon Sports

16,354
Kwibuka30

Ikipe ya RAYON SPORT igiye kumara amaze atatu idahemba abakinnyi n’abakozi bayo kubera gushegeshwa n’icyorezo cya coronavirus

Ikipe ya Rayon Sports niyo kipe ifite abafana n’abakunzi benshi mu Rwanda ku buryo budashidikanywaho, ni ikipe imwe rukumbi isanzwe itunzwe n’abakunzi bayo, bitandukanye n’andi makipe hafi ya yose mu Rwanda usanga mu ngengo y’imali yazo haba harimo igice kitari gito cy’amafranga ahabwa n’uturere cyangwa za ministeri nka APR FC cyangwa se izindi nzego za Leta Zitandukanye nka Police FC.

Rayon Sports yo siko bimeze kuko amafranga yose iyo kipe ikunze kwitwa ikipe ya rubanda ikoresha iyakura ku bibuga, mu gihe iba yakinnye, ku nkunga igenda igenerwa n’abakunzi bayo batandukanye cyangwa no ku bafatanyabikorwa. Nyuma y’aho rero ubukungu bw’isi muri rusange bumaze kujegezwa bidasanzwe n’icyorezo cya Covid-19 aho byinshi mu bikorwa by’ubuzima bw’ibihugu byahagaze mu rwego rwo gukumira ikwirakwiza ry’ubwandu bwa coronavirus, ubukungu bw’ikipe ya Rayon Sport nabwo bumaze gukomwa mu nkokora ku buryo bugaragara ibintu byatumye Rayon Sport ihagarika imishahara y’abakozi n’abakinnyi bayo.

Ku murongo wa telefoni, Bwana SADATE MUNYAKAZI yabwiye Bwiza.com ko ikipe imaze amezi abiri idahemba abakozi n’abakinnyi bayo. Yavuze ko ahantu hose ikipe ya Rayon Sport ikura amikoro kuri ubu hafunzwe kubera icyorezo cya Covid-19, yakomeje avuga ko ikipe yajyaga ikura amafranga mu bibuga ubwo ikipe yabaga yakinnye ariko kubera coronavirus championnat ikaba yarahagaze, ahandi ni mu bakunzi bayo kandi ubu kubera bino bibazo ukaba utagira icyo umusaba kuko nawe ibihe arimo atari byiza. Yagize ati:”ntabwo wajya kubwira umufana ngo agire icyo aguha kandi nawe uziko ibyo yakoraga byahagaze…”

Kwibuka30

Umwe mu bakunzi b’ikipe ya Rayon Sport akaba ari impuguke mu by’ubukungu arasanga ikipe ya Rayon Sport bino bintu bikwiye kuyibera isomo kuko yo itameze nk’andi makipe, yavuze ati:”Rayon Sport ikwiye gukura isomo muri iki kibazo, yakagombye kugira imishinga y’igihe kirekire yazajya iyigoboka mu bihe bidasanzwe nk’ibi ngibi. Ikipe ya Rayon Sport yari ikwiye kuba ifite aho ishora amafranga ntitegereze gusa kubafana”

Usibye Rayon Sport, hari andi makipe ari kuvugwamo icyo kibazo cy’inzara no kudahemba imishahara, ndetse hakaba hari n’andi makipe ashobora kuba yatangiye ibiganiro byo gusaba abakozi n’abakinnyi kwigomwa imishahara yabo y’uku kwezi kwa kane.

(Photo: indorerwamo/Archives)

Leave A Reply

Your email address will not be published.