MINANI Epimaque Yanze umwanya wo kuba Umudepite mu Nteko ishingamategeko

11,340

Bwana MINANI Epimaque wagombaga gusimbura NGABITSINZE ku mwanya w’umudepité yanze uwo mwanya ushyirwamo undi.

Nyuma y’aho Honorable J.Crysostome NGABITSINZE wari umudepite mu nteko ishingamategeko watanzwe n’ishyaka rya PSD ahinduriwe imirimo akajyanwa muri ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi aho yagiye kuba Umunyamabanga wa Leta muri iyo ministeri, uwagombaga kumusimbura kuri uwo mwanya, ni Bwana MINANI EPIMAQUE kuko ari nawe wari ukurikiye, ku rutonde muri iryo shyaka, kuri ubu Bwana Epimaque MINANI yanze gusimbura Ngabitsinze no kujya mu nteko. Mu ibaruwa ubuyobozi bw’ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza ya Rubanda PSD bwandikiye NEC, Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora, yavuze ko Bwana MINANI yandikiye ubuyobozi bw’iryo shyaka ko afite impamvu ze bwite zitatuma akora iyo mirimo, iryo shyaka ryahise risaba ko asimbuzwa na none n’uwari umukurikiyeho kuri lisiti y’amatora y’abadepite aherutse gukorwa.

NEC ikaba imaze kwemeza ko Bwana MINANI EPIMAQUE asimburwa na MINANI BIZIMANA DEOGRATIAS wari ku mwanya wa 8 muri iryo shyaka. MINANI EPIMAQUE asanzwe ari umunyamabanga w’iryo shyaka mu Ntara y’amajyepfo, akaba ari impuguke mu bijyanye n’amategeko. Ni umugabo w’imyaka 40 y’amavuko akaba afite abana batatu, afite impamyabushobozi y’ikiciro cya gatatu mu miyoborere y’inzego bwite za Leta yakuye mu gihugu cy’ubushinwa, akaba afite n’impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri mu mategeko yakuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali.

Leave A Reply

Your email address will not be published.