#Covid-19: Ihohoterwa rikorerwa abagore ryariyongereye ku buryo bukabije.

6,805
Kwibuka30

Mu gihe ibihugu byinshi bikangurira abaturage kuguma mu rugo, imwe mu miryango iharanira uburenganzira bw’umugore irasanga aricyo gihe abagore bari guhohoterwa cyane.

Kwibuka30

Guhera muri uku kwezi kwa mbere ibihugu byinshi byagiye bifata ingamba zikomeye mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa covid-19 imaze kuba ikibazo ku isi yose kubera umubare munini wabo imaze guhitana. Muri izo ngamba, ibihugu byinshi byafashe umwanzuro wo gusaba abaturage babyo kuguma mu rugo ndetse bakirinda ingendo za hato na hato zitari ngombwa kuko ziri mu zatuma ubwandu bwa covid-19, muri iki gihe rero abantu bakangurirwa kuguma mu rugo, amwe mashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’umwana n’umugore aratangaza ko muri bino bihe aribyo bihe ihohoterwa ry’umwana n’umugore ryakozwe ku rwego rwo hejuru.

Imwe muri raporo yashyizwe hanze kuri uyu wa mbere yavuze ko kubera kubera uburyo abantu bategetswe guhama mu rugo, zimwe mu ngo zitari zisanzwe zumvikana zagaragayemo amakimbirane ndetse n’ihohoterwa ku bagore no ku bana. Iyo raporo ivuga ko mu bihugu nka Brezil, ihohoterwa rikorerwa abagore ryazamutseho ku rugero rungana na 40%, mu Bwongereza ryazamutseho ku rugero rungana na 25%, igihugu cya Mexique ihohoterwa ry’umugore ryazamutseho ku rugero rwa 60%.

Mu gihugu cy’u Rwanda nubwo imibare itari yashyirwa ahagaragara, ministeri y’iterambere ry’umuryango yasabye ingo muri iki gihe cya gahunda ya #guma mu rugo ko cyababera igihe cyo kuganira ku byateza imbere urugo rwabo no kwita ku muryango kuri bamwe mu babyeyi batajyaga babonera akanya abana n’urugo kubera imiterere y’akazi kabo

Leave A Reply

Your email address will not be published.