Abantu 28 batawe muri yombi nyuma yo kwimurira utubare mu ngo zabo mu gihe nk’iki cyo kwirinda Covid-19

8,527
Kwibuka30
CP JB KABERA on Twitter: "I would like to thank you all for the ...

Polisi y’ U Rwanda yatangaje ko abantu bagera kuri 28 batawe muri yombi nyuma y’aho bafatiwe mu ngo zabo ariho bimuriye utubari.

Kwibuka30

Umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda CP KABERA JOHN BOSCO yatangaje ko yataye muri ku mugoroba wo kuri iki cyumweru taliki ya 19 abantu bagera kuri 28 mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali nyuma yo kubasanga mu mago yabo bari kunywa inzoga batubahirije amabwirizwa yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. CP KABERA J.Bosco yavuze ko muri abo ngabo, harimo abagore 10 mu gihe abagabo 18 bafatirwa mu bice bitandukanye byo mu mugi wa Kigali harimo Kimironko, Kicukiro, Kibagabaga, n’ahandi. Yakomeje avuga ko abo bantu babasanze mu ngo zabo ariho bimuriye utubare

Umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda yakomeje ashimira abaturage bakomeje gutungira agatoki inzego z’umutekano ku bantu batari kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, yavuze ko dosiye z’abo bafashwe zimaze gushyikirizwa izindi nzego zibishinzwe. CP KABERA Yongeye kwibutsa abantu ko bagomba kubahiriza amabwiriza yo kuguma mu rugo rwo gukomeza kwirinda ikwirakwiza ry’ubwandu bwa coronavirus.

CP JB KABERA on Twitter: "I would like to thank you all for the ...
Leave A Reply

Your email address will not be published.