Covid-19 itumye imiti y’imyiganano igurwa ku bwinshi.

8,253
Kwibuka30

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryatangaje ko imiti y’imyiganano na yo yazamuye ibiciro ku masoko, bitewe n’uko yaguzwe n’abantu benshi muri iki gihe cya Covid-19 murwego rwo kwirinda.

uyu ni umwe mu miti yaguzwe cyane kuko wavuzwe nabenhi.

Ubugenzuzi bwakozwe na BBC, bwerekanye ko iyi miti yiganje cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byo muri Afurika.

OMS, ivuga ko iyo miti ishobora kuzateza ibibazo bikomeye ku buzima bw’abayinywa. Umushakashatsi ku bijyanye n’imiti waganiriye na BBC, yavuze ko hashobora kuzaduka ibindi byorezo byaterwa n’iyi miti, kuko ngo igira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu.

Dr. Charles Karangwa, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), yatangaje ko iki ikibazo mu Rwanda nta mpungenge bagifiteho.

Kwibuka30

Avuga mu Rwanda hari ubugenzuzi bukomeye bukorwa ku miti yinjira mu gihugu. Ati “Mu Rwanda ibyo ntibyakunda kuko imiti yinjira mu gihugu iciye mu nzira zikurikiranywe, cyane ko kugira ngo winjize imiti mu gihugu, bisaba ko usaba Visa muri FDA, tukareba niba imiti ugiye kuzana yemewe kuba yacuruzwa mu Rwanda, turebye urutonde watanze.

Iyo igeze mu Rwanda, hari icyemezo tumuha tumaze gukora ubugenzuzi niba ibyo yazanye ari byo”.

Yakomeje avuga ko n’iyo igeze muri za farumasi bakomeza gukurikirana niba imiti yose bafite iri ku rutonde, cyane ko farumasi zose zikoresha uburyo bumwe bwo kubika inyandiko bwitwa ‘Ishyiga’.

Ati “Ibi bikorwa n’abagenzuzi bagera kuri 50 ba FDA, bazenguruka mu Rwanda bareba niba nta miti ya magendu yinjijwe, kuko imipaka yacu ifunguye.

Iyo dusanze hari farumasi yabirenzeho, tumuha ibihano kugeza ubu tukiri kwigaho tuganiriye na ba nyiri ama farumasi”.

Ku isi yose, abantu benshi bagenda bagura imiti bita iy’ibanze bakayibika mu nzu zabo. U Buhinde n’u Bushinwa, ibihugu bya mbere ku isi mu gukora imiti, bivuga ko “muri iyi minsi twugarijwe na Covid-19, abakeneye imiti babaye benshi cyane kurusha imiti ikorwa”, bikaba ari byo bituma imiti y’imyiganano igurwa n’abantu benshi kubera gushaka kuguma kwirinda Covid-19,ntawabura kuvuga ko ibi byose biri guterwa niyi ndwara yugarije isi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.