Ruhango: Abarya ari uko bakoze PSF yabahaye ibiribwa bizabatunga ukwezi ni Abantu bagera70.
Itsinda ry’Ihuriro ry’Abikorera (PSF) mu Mujyi wa Ruhango ryahaye ibiryo abadozi, abanyonzi, abakobwa babyariye iwabo n’abandi babasha kubona icyo kurya ari uko bakoze mu buryo bw’umubyizi.
Umwe mu bahawe Ubufasha bavuga ko hari abirirwaga ubusa, abandi bakaburara kuko aho bakuraga amafaranga ari mu bacuruzi , bakabahemba ku munsi bakaba batagikora.
Tuyishimire Esther umwe muri abo, avuga ko we n’umugabo we bari batunzwe no kwinjiza amafaranga bakoreye ku munsi.
Akavuga ko kuva aho COVID19 ibonekeye mu Rwanda no ku isi, akazi kahagaze.
Yagize ati “Guma mu rugo yasanze umugabo wanjye mu Mujyi wa Kigali, ni na we wakoreraga amafaranga menshi, ubu nanjye nibereye mu rugo.”
Tuyishimire yavuze ko we n’umwana we hari ubwo baburara bakagobokwa n’abaturanyi.
Gusa avuga ko iyi nzara atari umwihariko ku muryango wabo, kuko na bagenzi be bari basangiye umwuga ari uko bahagaze.
Perezida wungirije wa PSF mu Karere ka Ruhango, Dr Usengumuremyi Jean Marie avuga ko muri ibi bihe bidasanzwe byo kwirinda COVID-19 aho abantu benshi bari mu ngo, batekereje basanga guha ubufasha ibi byiciro ari ngombwa kuko hari abatanganya ubushobozi nubwo bose badakora.
Ati “Twabageneye ibyo bazafungura muri uku kwezi, kandi twizera ko bizajya kurangira twabonye ubundi bufasha cyangwa twatsinze iki cyorezo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yavuzeko ari ibikorwa bibiri byahuriranye kuko Ubuyobozi bw’Akarere bwatanze ibiribwa ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hagamijwe cyane kubifuriza Pasika.
Habarurema ati “Dufite Imiryango ikeneye inkunga muri ibi bihe bidasanzwe birimo gahunda yo kwibuka Abazize Jenoside ya korewe Abatutsi no kwirinda Coronavirus.”
Abahawe inkunga baryaga ari uko bakoze ni abantu 70 mu mujyi wa Ruhango.
Gusa ku ruhande rwabo hari abandi bari bategereje guhabwa ubufasha bijejwe ko buzabageraho mu minsi mike iri mbere. Iki kicyiro cy’aba baturage cyahawe ibiryo bifite agaciro ka Miliyoni eshatu n’igice by’amafaranga y’u Rwanda.
Dukomeze ingamba za Guma murugo duhashye Covid-19
Comments are closed.