COVID 19 yongeye ibyura umugara muri Amerika

1,807
Kwibuka30

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Gukumira no kwita ku ndwara z’Ibyorezo, CDC cyatangaje ko abarwayi bajya mu bitaro kubera icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho 16.7% ndetse hamwe bahita bategekwa kwambara agapfukamunwa.

Iki cyorezo cyongeye kugaragara ku bwinshi muri Leta 31 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko muri Los Angeles ni ho hari ubwiyongere bukabije ndetse bitewe n’indwara nyinshi ziri gufata mu myanya y’ubuhumekero bongeye gushyiraho kwambara agapfukamunwa.

Dr Angelique Campen, Umukozi mu kigo cy’ubuvuzi cya Provodence Saint Joseph Medical Center, yagize ati “imibare yacu iri kuzamuka cyane, gusa ibi ntabwo nabishyira kuri Covid-19 gusa, ahubwo harimo ibicurane n’izindi ndwara zo mu myanya y’ubuhumekero. Ntabwo ndi kubona abantu benshi bikingije mu buryo bwuzuye nko mu myaka yashize bandura ibicurane cyangwa Covid-19”

Muri Los Angeles honyine ubwiyongere bw’abarwayi bugeze ku ijanisha rya 25%, Dr Campen akavuga ko ari byiza ubwo basubijeho itegeko ryo kwambara agapfukamunwa.

Kwibuka30

Ati “Gafasha kurinda abanyantege nke bicaye bategereje guhabwa serivisi.”

CBS yatangaje ko ubu bwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19 bwatumye muri Leta eshanu zigize Amerika bahita basubizaho itegeko ryo kwambara agapfukamunwa.

Amavuriro atandukanye yagaragaje ko hari ubwoko bushya bwa Covid bwihinduranyije ari na bwo bari gusangana abarwayi benshi.

CDC ivuga ko gufata inkingo mu buryo bwuzuye ari bwo buryo bwizewe bwo kwirinda indwara z’ibyorezo ariko ikigero cyo kwikingiza kiracyari hasi cyane, kuko abantu bakuru batageze kuri 20% ni bo bahawe urukingo ruvuguruye rwa Covid19.

Muri Leta ya California byatangajwe ko hari umwana wishwe n’ibicurane ndetse haracyagaragara impungenge z’uko imibare y’abarwayi bajya mu bitaro yakomeza kwiyongera.

Leave A Reply

Your email address will not be published.