Juvenal wahoze ayobora Kiyovu akirukanwa, yareze visi perezida w’iyo kipe

1,232
Kwibuka30

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahamagaje Visi Perezida wa Kiyovu Sports ushinzwe Umutungo n’Amategeko, Mbonyumuvunyi Abdul Karim, kugira ngo atange ibisobanuro ku cyaha cy’uburiganya yarezwemo na Mvukiyehe Juvénal, wahoze ayobora Kiyovu Sports Ltd, umushinja kumwishyura sheki itazigamiye ya miliyoni 61 Frw.

Mbonyumuvunyi Abdul Karim yitabye RIB kuri uyu wa Gatatu, tariki 3 Mutarama 204.

Aya mafaranga yishyuwe Mvukiyehe Juvénal ni amwe mu arenga miliyoni 200 Frw yagiye aguriza Umuryango Kiyovu Sports mu gihe cy’imyaka itatu yamaze ari Perezida wa Kiyovu Sports Limited.

Ikinyamakyru “Igihe” dukesha iyi nkuru kivuga ko gifite amakuru yizewe ko nyuma yo kwishyurwa na Kiyovu Sports sheki nyinshi zitazigamiye, ziri mu izina ry’ikipe, byageze igihe Mvukiyehe Juvénal asaba ubuyobozi bw’Urucaca kujya bumwishyura bukoresheke amazina y’abayobozi barwo.

Impamvu RIB yahamagaye Mbonyumuvunyi Abdul Karim ntihamagare Umuyobozi w’Umuryango Kiyovu Sports ni uko iyi sheki ya miliyoni 61 Frw yanditswe mu mazina y’uyu Visi Perezida wa Kiyovu Sports n’ubwo yishyuraga ideni ry’Urucaca.

Kwibuka30

Muri Nzeri 2023 ni bwo komite nyobozi ya Kiyovu Sports yashyize ku ruhande Mvukiyehe Juvénal wayoboraga ikigo cy’ubucurizi, Kiyovu Sports Limited, imushinja amakosa yagiye akora mu bihe bitandukanye, bigashyira ikipe mu myenda.

Nyuma y’ukwezi kumwe, Mvukiyehe Juvénal yaguze Rugende FC yo mu Cyiciro cya Kabiri, ayihindurira izina yitwa Addax FC.

Kiyovu Sports yugarijwe n’ibibazo by’ubukungu, kuri ubu ruracyageretse hagati yayo na Rutahizamu Mugunga Yves wayireze muri FERWAFA, asaba gusesa amasezerano nyuma yo kumara amezi atatu itamuhemba, ideni ry’igice cy’amafaranga y’intizanyo itamwishyuye ndetse na sheki itazigamiye yahawe yagombaga kwishyurwa ayo mafaranga y’intizanyo.

Kimwe mu bisubizo Kiyovu Sports ihanze amaso, ni amafaranga isanzwe igenerwa n’Umujyi wa Kigali, izahabwa mu bihe bya vuba nubwo hataramenyekana umunsi.

Tariki 27 Nzeri 2020 ni bwo Mvukiyehe Juvénal yatorewe kuyobora Kiyovu Sports ku 100% kuri manda y’imyaka itatu.

Mbonyumuvunyi wari usanzwe muri Komisiyo y’Amarushanwa, we yatorewe kuba Visi Perezida wa Mbere Ushinzwe Umutungo n’Amategeko tariki 9 Mutarama 2023, mu gihe yongeye gutorwa n’inteko rusange muri Nyakanga 2023 muri manda y’imyaka itatu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.