Cya kiraro cyatwaye hafi miliyoni 200 cyasenyutse nyuma y’icyumweru kimwe gusa gitashywe

8,782
Image

Ikiraro gihuza Muhanga cyatwaye miliyoni 185 zose mu kucyubaka, cyongeye gutwarwa n’amazi kirasenyuka nyuma y’icyumweru kimwe gusa kimurikiwe abaturage.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu taliki ya 20 Mata 2022, cya kiraro cyari giherutse gutahwa ku mugaragaro cyongeye gusenywa n’amazi nyuma yaho kuri uyu wa 12 Mata 2022 hatangajwe ko kino kiraro cyongeye kuba nyabagendwa nyuma y’amezi agera kuri atatu kirimo gusanwa.

Kino kiraro cy’abanyamaguru gihuza imirenge ya Rongi mu Karere ka Muhanga na Ruri muri Gakenke cyubatswe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA), cyuzura gitwaye asaga miliyoni 185Frw nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Bwana Bizimana Eric.

Ubundi kino kiraro cyubatse ku mugezi wa Nyabarongo, kireshya na metero mirongo itandatu (60M) z’uburebure kikaba cyari gifite ubushobozi bwo kwikorera toni cumi n’eshanu (15t) n’uburambe bw’imyaka 15 igihe abaturage bagikoresha neza.

Kugeza ubu rero ingendo zihuza iyo Mirenge yongeye guhagarikwa mu gihe ubuyobozi bw’Uturere tubiri ndetse na RTDA bari mu biganiro bigamije kureba icyakosorwa kugira ngo icyo kiraro cyongere kibe nyabagendwa, ariko hagati aho hakaba hagiye kuba hifashishwa ubwato buto mu kwambutsa abantu.

Gusa abantu benshi bakomeje kwibaza ubushobozi bw’abahawe isoko ryo gukora no gusana icyo kiraro ku buryo cyangirika mu cyumweru kimwe gusa kandi nta n’imvura nyinshi yaguye.

Image

Image

Comments are closed.