Kayonza: Umugabo Yafashwe azira kwinjiza amasashe atemewe mu gihugu

8,699
Kwibuka30

Mu mwaka wa 2008 Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kurwanya ibikoresho bikozwe muri pulasitiki mu rwego rwo kurengera ibidukikije, birimo amasashe kuko byagaragaye ko agira ingaruka mbi ku bidukikije.

Iyo amasashe ageze mu butaka atuma amazi y’imvura atinjira neza mu butaka bigateza isuri ndetse imyaka ntiyere ndetse akaba anateza umwanda.

Ku wa mbere, tariki ya 18 Mata, Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza yafashe umugabo wari ufite amapaki 200 ahwanye n’amasashe 40,000 yinjije mu Rwanda ayakuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda aza gufatirwa mu murenge wa Mukarange, akagali ka Kayonza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko Polisi yahawe amakuru ko uwo mugabo yari agiye gutega imodoka itwara abagenzi kandi ko yari afite igikapu bikekwa ko kirimo amasashe.

Yagize ati “Yagiye gutega imodoka iva Kayonza igana Kabarondo, umuturage abonye igikapu afite agira amakenga ko harimo amasashe atemewe gukoreshwa niko guhita ahamagara Polisi. Abapolisi basatse igikapu yari afite niko gusanga afite amasashe ibihumbi mirongo ine (40,000).

Uwo mugabo n’amasashe yari afite yahise afatwa ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Mukarange ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Kwibuka30

SP Twizeyimana yashimiye umuturage watanze amakuru agafatwa, anasaba abaturage kujya batanga amakuru ku bantu bakora ibyaha.

Acyimara gufatwa yemeye ko yakoraga ubucuruzi bw’amasashe atemewe aho yayakuraga mu gihugu cya Uganda akayinjiza mu gihugu, akaba yari afite abakiriya yayashyiraga mu murenge wa Kabarondo.”

Yasoje yihanangiriza abacuruzi ndetse n’abaguzi kwirinda gukoresha amasashe atemewe, ahubwo bagakoresha ibindi bikoresho bitagira ingaruka ku bidukikije.

Itegeko ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo ya 10 ivuga ko umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ni muri urwo rwego Polisi yashyize imbaraga mu kurengera ibidukikije no gufata abantu bose bagira uruhare mu kwangiza ibidukikije.

Comments are closed.