DADDY YANKEE YATANGAJE KO ARI HAFI GUHAGARIKA UMUZIKI

7,160
Daddy Yankee deletes part of his social networks and empties Instagram -  Kiratas

Ku cyumweru (tariki 20 Werurwe,2022), uyu muririmbyi ukomoka muri Puerto Rico w’imyaka 45 y’amavuko yatangaje ko azasezera muri muzika nyuma yo kumurika alubumu ye ya nyuma, Legendaddy, ndetse no kuzenguruka isi akora ibitaramo.

Ramon Luiz Ayala Rodriguez uzwi cyane nka daddy yankee akaba ari umuhanzi ufatwa nk’umwami wa Regaaeton yatangaje kuri iki cyumweru ko ari mu gihe cye cya nyuma cyo gukora ibikorwa by’umuziki bikaba bigiye kuzasozwa na album azamurika vuba aha, bigakurikirwa no kuzenguruka isi akora ibitaramo.

Despacito Full Piano Notes Justin Bieber, Luis Fonsi

Daddy Yankee yatangaje ibikomeye. Ati: “Uyu munsi, ndatangaza uku gusezera muri muzika mbaha umusaruro wanjye mwiza ndetse n’ibitaramo byanjye bizakurikiraho. Nzasezera nizihiza iyi myaka 32 y’uburambe hamwe n’iki kintu gishya ndi gukusanya (akaba yaravugaga alubumu Legendaddy).Ngiye kubaha injyana zose zisobanuye uwo ndiwe.”

Uyu mugabo w’ikirangirire yamenyekanye cyane ubwo yasohoraga indirimbo gasolina yasohotse muri 2010, akaza kongera kugaragara mu ndirimbo yakunzwe cyane yitwa despacito yasohotse tariki 13 Mutarama 2017,  yatwaye ibihembo bitandukanye birimo bitanu bya Grammy awards muri amerika y’epfo (Amérique latine), ibihembo bibiri bya billboard music awards, ndetse na 14 bya billboard music awards muri amerika y’epfo.

Biteganyijwe ko Yankee azasohora iyi albumu yitwa Legendaddy ku wa 24 Gicurasi, 2022

Comments are closed.