Danny Vumbi agiye kumurika album ye ya gatatu kuri internet nyuma yuko byanze ko ayisohorera mu Bufaransa

8,844
Danny Vumbi | Music In Africa

Nyuma yuko binaniranye ko amurikira album ye mu gihugu cy’Ubufaransa nkuko yara yabiteganije, umuhanzi Danny Vumbi yiyemeje kumurikira album ye ya gatatu ku mbuga nkoranyambaga

Bwana Semivumbi Daniel uzwi cyane ku kabyiniriro ka Danny Vumbi, umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi zagiye zigarurira imitima y’abakunzi ba muzika benshi mu Rwanda kubera uburyo nyinshi mu ndirimbo ze ziba zanditse, n’ubuhanga akoresha mu kuziririmba, harimo nka ni danger, abasiribateri, muri abana babi,…kuri ubu amaze gutangaza ko agiye gushyira hanze mu ntangiriro z’ukwezi kwa 7 album ye ya gatatu yise INKURU NZIZA ariko akabikora yifashishije ibuga nkoranyamaga kubera ko uburyo yari yateganije bwaciwe mu nkokora n’icyorezo cya coronavirus.

Umwe mu bakurikira inyungu ze yagize ati “Twateganyaga ko muri Kanama 2020 azajya kumurikira Album ye mu Bufaransa no mu bindi bihugu by’u Burayi ibiganiro byari bigeze kure, mu gihe twiteguraga gutangaza aya makuru hahise haduka icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe ibijyanye n’imyidagaduro ku Isi yose, tubonye ko bitagishobotse nibwo twatekereje uko twabyitwaramo.”

Biravugwa rero ko nyuma yaho bicariye hamwe bagatekereza bakabona ko bishobora kugorana ko ibitaramo batekerezaga byabaho, yaba Danny Vumbi n’abamufasha biyemeje kuyimurikira album ku mbuga nkoranyambaga.

Uhijimfura Claude ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Kikac, yabwiye INYARWANDA dukesha iyi nkuru ko mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 cyaduka bari batangiye gushaka ibyangombwa no kwemeza itariki yo kumurikira iyi Album mu Bufaransa.

Claude yavuze ko bakomeje gutegereza ko icyorezo cya Coronavirus gicogora ariko basanga bari gutinda kuyimurika, banzura kushyira hanze bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Avuga ko ubu batangiye gushaka abaterankunga ndetse n’abahanzi bazashyigikira Danny Vumbi amurikira iyi Album.

Ati “Mu 2016 yakoze ibitaramo Paris, Belgique na Canada rero twagombaga gusubirayo kumurika Album. Uburyo yari yakoresheje ajyayo ni nabwo twari twakoresheje kugira ngo tubone aho kumurikira iyi Album.”

Claude yanavuze ko kumurikira Album mu Bufaransa byari kubafasha guhita bahafitira amashusho y’indirimbo Danny Vumbi yakoranye na Ben Kayiranga

Ati “Twahisemo ko tuyishyira hanze twifashishije Internet ariko tuzanakomeza kureba ko byadukundira tukajya kuyimurikira i Paris cyangwa dukore n’indi.”

Kugeza ubu Neptunez Band niyo byemejwe ko izacurangira Danny Vumbi. Ni mu gihe hari gukorwa urutonde rw’abahanzi bazafasha Danny Vumbi.

Comments are closed.