DAR ES SALAAM IYOBOYE UTUNDI DUCE MU KUGIRA ABANA BENSHI BATAGIRA IHO KUBA.


Dar Es Salaaam niko gace ka mbere gafite abana benshi ku mihanda muri Tanzaniya.
Muri Tanzaniya, mu duce twinshi tw’imigi hagaragara abana benshi batagira aho kuba ku mihanda, Dar Es Salaam ikaba ariyo iza imbere mu kugira umubare munini muri iki gihugu.
Utundi duce turimo Dodoma, Mwanza, Mbeya, Arusha na Iringa tukaza dukurikiranye. Hari utundi duce nka Kagera, Geita, Kigoma na Shinyanga tuza ku mwanya wa gatatu mu kugira uyu mubare w’abana bakiri bato ku mihanda.
Ubu bushakashatsi mpuruza bwagaragajwe na minisitiri w’iterambere ry’umuryango, uburinganire, abagore n’imiryango yihariye Dr. Dorothy Gwajima, mu kiganiro kigufi yahaye itangazamakuru ku munsi w’ejo.
Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahabona mu gihe tariki 12 Mata, ari umunsi wo kuzirikana abana baba ku mihanda muri icyo gihugu, ukazizihirizwa mu gace kitwa Mtwara. Mu gusoza, Dr. Dorothy yagaragaje ko hakenewe kongerwa imbaraga mu gukemura ibibazo mu miryango, aho imibare yagaragazaga ko ibirego 16 905 aribyo byakemuwe, nyamara hakwiriye kongerwamo imbaraga, bityo umubare w’abana bisanga ku mihanda ukagabanyuka.
Kikombo iherereye mu mujyi wa Dododma ari nawo murwa mukuru wa Tanzaniya na Kurasini iherereye i Dar Es Salaam, niho hantu abana bakuwe ku mihanda bajyanwa, bakaba bafashwa kubona iby’ingenzi bakenera mu gihe haba hashakishwa ibizubizo ku bibazo byabo; Byaba gusubizwa mu miryango yabo cyangwa gushakirwa ababarera.
Comments are closed.