Darko Novic yemejwe nk’umutoza mushya w’ikipe ya APR FC

335
RPF

Umunya-Serbia Darko Novic watoje US Monastir yo muri Tunisia yemejwe nk’Umutoza mushya wa APR FC asimbuye umufaransa Thierry Froger uherutse gutandukana na yo mu mpera z’umwaka ushize w’imikino wa 2023/24.

Ibi byemejwe n’Ubuyobozi bwa APR FC Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, binyuze ku mbugankorambaga zayo, mu gihe byabi bimaze iminsi bihwihwiswa ko ari we mutoza mushya w’iyi kipe.

Darko Nović yasinye amasezerano y’imyaka itatu azageza mu 2027, akaba agomba gufasha ikipe y’Ingabo z’Igihugu kugera kure mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.

Uyu mugabo w’imyaka 52, yatoje amakipe arimo ES Sétif, US Monastir n’Ikipe y’Igihugu ya Libya.

Nović ni we watozaga US Monastir ubwo yasezereraga na APR FC muri CAF Confederation Cup ya 2022/23.

Darko asimbuye umufaransa Thierry Forger watwaye Igikombe cya Shampiyona cya 2023/24 adatsizwe.

APR FC izahagararira igihugu mu mikino ya CAF Champions League ndetse na CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania na Zanzibar tariki ya 6-22 Nyakanga 20.

Leave A Reply

Your email address will not be published.