Diamond Platnumz yagaragaye i Los Angeles ari muri Studio ya Swizz beats

20,327

Umuhanzi umaze kwigarurira imitima y’abanyafurika Diamond Platnumz ukunze kwiyita Simba yagaragaye ari muri Studio ya Swizz beats aho bikekwa ko yaba ari gukorerayo indirimbo.

Ikinyamakuru Mwananchi kivugako uyu mugabo amaze iminsi muri Amerika,aho bivugwako we na Manager we bari mu mishinga y’indirimbo bashaka gukorera hariya nubwo Diamond we ntakintu arabitangazaho.

Usibye kandi kuba Diamond yaragaragaye ari muri studio ya rurangiranwa mu gutunganya indirimbo zibihangange muri Amerika Swizz Beats andi makuru nayo avugako Manager we Babu Tale aherutse kugaragara ari kumwe n’umuhanzikazi Alicia Keys bikaba bikekwako hari indirimbo yaba iri gutegurwa hagati ya Diamond n’uyu muhanzikazi.

Comments are closed.