Diane Rwigara arashinja Perezida Paul Kagame kubangamira kandidatire ye

1,577
Kwibuka30

Nyuma yo kongera kutisanga ku rutonde rw’abahatanira kuyobora u Rwanda, Diane Rwigara yagize icyo abaza Perezida Paul Kagame.

Ku mugoroba w’ejo, komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda NEC yatangaje urutonde rw’agateganyo ku bifuza kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu kwezi gutaha.

NEC yemeje abiyamamaza batatu barimo Paul Kagame uhagarariye umuyango FPR Inkotanyi, akaba ari nawe uhabwa amahirwe menshi yo gutorwa n’Abanyarwanda, akongeraa akabayobora mu gihe cy’indi myaka itanu iri mbere .

Hari na Frank Habineza wamamazwa n’ishyaka riharanira ibidukikije, Democratic Green Party, na we wemejwe ku rutonde rw’agateganyo ndetse na Philippe wigeze kwiyamamaza n’ubushize ariko ntiyabasha kurusyaho.

Kwibuka30

Diane Rwigara, umugore rukumbi wifuzaga kwiyamamariza kuba Perezida w’U Rwanda ashinja Perezida Kagame kugira uruhare mu kumubuza guhatana mu matora.

Nyuma y’aho hasohokeye urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kwitoza ku mwanya wa perezida, ku rubuga rwe rwa X Diane Rwigara arabaza ati:”Paul Kagame kuki udashaka ko niyamamaza?

Akomeza agira ati:”Nyuma y’iki gihe cyose, akazi n’ukwitanga nagize, birababaje kumva ko ntari ku rutonde rw’abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu, ubu bubaye ubwa kabiri unyima uburenganzira bwanjye bwo guhatana mu matora’’

Diane rwigara washinjwe kutuzuza bimwe mu bisabwa, ntiyigeze avuga ko azajuririra icyo cyemezo cya NEC, cyane ko abataranyuzwe n’umwanzuro bemewe bemerewe kuba bajurira mu gihe kitarenze iminsi itanu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.